Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Pastor Liliose TAYI » Text » Gahunda Imana ifite ku bigeragezo n’imibabaro (...)
Gahunda Imana ifite ku bigeragezo n’imibabaro byacu

Hari umurimo Imana idukoramo inyuze mu mibabaro yacu kugira ngo ishami ryiza Imana yabonye muri twe ryere imbuto nyinshi. Iyo uwo murimo ukorwa turababara ariko ntidukwiye kuwuhunga kuko bidutegurira ejo hazaza heza. Uwizera wese agomba kwiyemeza kwikorera umusaraba we, agakurikira Yesu. Ibyo, bidusaba kwitandukanya n’ubuzima bwa kera butashimishaga Imana. Niba tugifite inshuti zitizera, tugikururana nazo, haba hari ikibazo muri twe, kuko tuba dufite icyo dusangiye nazo.

Hari imibabaro y’uburyo butandukanye mu buzima bw’Umukristo:

Hari imibabaro iberaho kutwigisha kumvira Imana nk’uko Yesu nawe yayinyujijwemo.

Hari imibabaro iberaho kutwigisha kwizera Imana no kugira ibyiringiro.

Hari n’imibabaro tugomba kunyuramo nk’uko bikwiye abasirikare ba Kristo.

Ese ni inde ukwiye kubabara?

Hari igihe twibwira ko abatizera (abadakijijwe) aribo bakwiriye kubabara kuko ari byo bihembo bahabwa n’umwami wabo satani cyangwa se tukibwira ko muri Yesu hari ibyiza n’amasezerano gusa. Nubwo nabyo ari byo, dukwiye kumenya ko inyigisho yuzuye y’Umusaraba itubwira ibyiza biri muri Yesu, ikanatubwira n’umusaraba buri mu Kristu agomba kwikorera agakurikira Yesu.

Birakwiye ko tubaza Imana impamvu z’imibabaro yacu; abantu bashobora kubisobanura uko babyumva ariko ni Imana yonyine izi impamvu tubinyuramo. Hari ubwo Imana yemera ko tunyura mu mibabaro kugira ngo tuzabashe guha agaciro ibintu bimwe na bimwe ndetse no gufasha abanyura mu bikomeye. Umuntu wanzwe ni we umenya agaciro ko gukundwa ; umuntu wabaye mu buhungiro niwe umenya agaciro ko kugira igihugu ; umuntu wabeshyewe ni we akenshi uhinduka uburanira abandi.

Yozefu ni urugero rw’indashyikirwa rw’umuntu witwaye neza mu mibabaro n’ibigeragezo ndetse na nyuma yabyo. Imibabaro ni umwarimu mwiza iyo tubigendanyemo neza n’Imana. Dusabe Imana kugira umutima wa Yesu, Stefano na Yozefu mu bigeragezo n’imibabaro tunyuramo, ndetse na nyuma yabyo.

#‎Ibyanditswe‬: Yohana 15:1-2 / Abaheburayo 5:8 / Abaroma 5:3 / 2 Timoteyo 2:3 / Yesaya 53:2-5 / Yeremiya 18:4-6.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza