Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Liliose TAYI » Text » Gusohoza umugambi w’Imana mu gihe cy’Imana
Gusohoza umugambi w’Imana mu gihe cy’Imana

Umugambi mugari w’Imana ku buzima bwacu ugizwe n’imigambi mito mito ya buri munsi. Uburyo tuyitwaramo nibyo bigenga kwinjira kwacu mu mugambi mugari. Birakwiye rero ko twibaza buri gitondo ku mugambi Imana ifite uwo munsi kugirango tuwugenderemo binyuze mu kumvira icyo Imana itubwira cyose. Ijambo ry’Imana riratubwira ko Yerusalemu itamenye icyagombaga kuyihesha amahoro kuko itayashakiye ahakwiriye. Yerusalemu ntiyamenye igihe cyo kugendererwa, ntiyakoresheje amahirwe yari yahawe n’urugi rwari rwayikinguriwe ni yo mpamvu yabuze amahoro.

1. Nta mahoro twagira tudafite Umwami w’amahoro ari we Yesu Kristo. Agakiza ni yo ntambwe ya mbere yo kubona amahoro. Hari abadayimoni bibwiriza bakatuvamo tugikizwa kuko Ubwami bw’Imana bwinjiye mu buzima bwacu.

2. Hari abadayimoni bavanwaho no gusenga no kwiyiriza ubusa. Udasenga ngo aniyirize ubusa ntagira amahoro kubw’ abadayimoni bamutuyemo.

3. Hari abadayimoni bavanwaho no gukiranuka : ubuzima bwumvira Imana bwa buri munsi. Nta mahoro wagira utumvira Imana.

Kugirango umugambi w’Imana usohore cyangwa ikibazo ku muntu, urugo, Itorero, Igihugu gikemuke, Imana iba ishaka UMUNTU wo gutuma, wo gukorana nawe; UMUNTU WAHAGARARA MU CYUHO.

Birashoboka ko Imana irimo kugutegura kuba igisubizo cy’ikibazo kiri ahantu runaka; ibanza kugukurayo cyangwa kuguha amaso areba icyo kibazo. Imana ntishobora kwimura umuntu ku ntambwe ya kabiri igihe cyose atarashobora iya mbere, mu gihe ataratunganya ibya mbere aho ari. Ese ufite ubuhamya? Bakubonamo Imana ? Iringanize aho udahagaze uko bikwiye kugirango uhinduke IGIKORESHO Imana ikoresha gusoza umugambi wayo ku isi.

#Ibyanditswe: Ibyakozwe n’intumwa 13:36 / Ezekiyeri 22:30 / Abaheburayo 11:24-27

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza