Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Liliose TAYI » Text » Ijwi n’imvugo y’Imana
Ijwi n’imvugo y’Imana

Buri mu Kristo akwiye kuba azi Ijwi ry’Imana. Ni iby’ingirakamaro cyane kuko atari abantu bose bamenya igihe cyo kugendererwa n’Imana; birasaba kubihishurirwa. Dukwiye kwitoza kumva ijwi ry’Imana kugira ngo tubashe gutandukanya amajwi atandukanye atubamo.

#Ibyo twumva bifite imbaraga:

Turi ingaruka z’ibyo twumva kandi ibyo twumva bituremamo kamere zitandukanye bitewe n’uko twakiriye kandi tugashyira ku mutima ibyo twumvise. Ibyemezo dufata nabyo bituruka kubyo twemeye. Ikibazo twakwibaza rero ni: “Ni iki twumva, n’iki kitwuzuye ?” cyangwa “N’iki tugaburira imitima yacu ?”

Hari igihe dufata ibyemezo bidakwiriye kubera amakuru atari yo twakiriye. Amakuru amwe aturuka hanze yacu ayandi ava mu mitima yacu kandi Bibiliya itubwira ko icyica ari ikiva mu mutima. Nk’abakristo, dukeneye kuvangura ibibi n’ibyiza mu byo twumva. Umukristo ntakwiye kuyoborwa n’icyo umutima we umubwira cyose ahubwo akwiye kuwutegeka.

#Kuki dukeneye ijwi ry’Imana ?

Imana ishobora gukoresha inzira nyinshi zitandukanye kugira ngo ituvugishe ariko hejuru ya byose ivugira mu Ijambo ryayo ari ryo soko ry’Ukuri kandi ariryo makuru dukeneye kurusha ayandi yose. Hahirwa umuntu wasobanukiwe ko ikintu cyose yumva atari ko kuri. Dukeneye kumva ijwi ry’Imana kugira ngo tugire ubuzima bwa Kristo buha Imana icyubahiro (kuko ni Kristo utubwira uko dukwiye kubaho). Kwitwa umukristo ntibitunga umukristo. Atungwa no gushaka kumenya no kumvira icyo Kristo avuga. Yesu yavuze ngo “intama zose si izanjye”. Ikiranga intama ni ubushobozi bwo kumenya ijwi ry’umushumba wayo no kurikurikira. Abakristo bakwiye kumva Ijwi ry’Imana ari ryo Jambo ry’Imana kuko ari yo ndyo ribakuza.

#Ubushake bw’Imana kuri twe ni ubuhe ?

Imana iradusaba ngo tweze ibitekerezo byacu, duhindurwe mu mitekereze kandi dutegeke imitima yacu! (Abaroma 12:2)

#Ibyanditswe: Yohana 10: 14-15; 26-27; Matayo 7: 21; Mariko 4: 24

Senior Pastor Liliose TAYI/ Omega Church

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza