Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Liliose TAYI » Text » Ndagusaba amaso y’Umwuka/ Pastor Liliose Tayi
Ndagusaba amaso y’Umwuka/ Pastor Liliose Tayi

Ijambo ry’Imana ritwemeza ko umutima ushukana, nta muntu wawudufasha uretse uwawuhanze. Intambara turwana ziri mu mwuka, ntidushobora kurwanisha umubiri (ibyo tubona, twumva,…) ngo dutsinde. Dukeneye kumenya ukuri ku biturwanya n’uburyo bwo kurwana. Uko kuri ni Yesu.

Nyuma yo kwigisha abigishwa be imyaka itatu n’igice, Yesu ntiyatwaye abigishwa be kuko hari imirimo bagombaga gusigara gukora ku isi ariko yabasabiye kurindwa mu isi kuko yari azi ko isi ishukana (Yohana 17). Isi itubwira ko umuntu mwiza ari umuntu ushimwa, ko umukire ari ufite byinshi, ko umunyabwenge ari umucakura n’indyadya, ko uburanga ari ubw’inyuma cyangwa uwitonda ari utavuga. Nyamara Imana ivuga ngo : « Uko mureba si ko ndeba, uko mwibwira si ko nibwira ».

No mu itorero, hinjiyemo inyigisho z’isi zigisha ko twageze aho tujya, nta mubabaro ukundi. Nyamara Bibiliya itubwira imibabaro ifatanye no kuguma mu Ijambo ry’Imana. Hari n’inyigisho zivuga ko gutanga ibya cumi n’amaturo ari ugukiza abashumba b’amatorero. Ese ukuri kw’Imana ko kurabivugaho iki ? Ese ntidukwiriye kuzirikana uwaduhaye ibyo dufite no gukora ibyo idusaba?

Iyo amaso yacu atareba neza, amatwi yacu ntiyumve neza amasengesho yacu aba y’impfabusa kuko dusaba nabi, kuko dusaba ibigendana n’amarari y’imitima yacu. Imana iduhumure amaso tubone uko ibona kugira ngo n’amasengesho yacu abe ari yo.

Kubw’urukundo rwayo, Imana irongera kuduhamagara ngo tuyishake kuko twe twibona nk’abafite amahoro, nk’abatunzi ariko Imana yatubona mu mwuka, ibona dukennye, ibona dukeneye ubutabazi, ibona tutabona na gato. Tuba twarakijijwe ariko hirya y’agakiza twakiriye nta buzima bwa gikristo buturimo. Isi ireba ibyo hanze ariko Imana ireba mu Mwuka.

• Imana yabwiye Samweli ngo sindeba nk’uko abantu mureba, uwo si we natoranije.

• Gidiyoni yibonaga nk’umunyantege nke uturuka mu bwoko buto muri byose ariko Imana imubona nk’umugabo w’intwari.

• Petero yanze kurya ibiryo abyita ibihumanye nyamara Imana itabyita atyo.

Isengesho dukwiye gusenga ni : Mana, mpumura amaso. Mpa amaso y’Umwuka.

Ibyanditswe: Yakobo 4:1–3; Ibyahishuwe 3: 14-22

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza