Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Liliose TAYI » Text » Yesu niwe byiringiro by’ubwiza
Yesu niwe byiringiro by’ubwiza

Ese ninde uzanesha isi? Uzanesha isi ni ufite ibyiringiro muri Kristo Yesu, kuko abiringira Uwiteka batazigera banyeganyezwa. Ariko iyo ushyize ibyiringiro byawe muri wowe, mu mafaranga yawe, cyangwa mu bantu ntuzatinda kumenya ko wishuka.

Kenshi ibyago duhura nabyo usanga hari aho uba wagonze itegeko ry’Imana, n’uko rero ikidukwiriye nk’abana b’Imana ntitugakandamize abantu, ahubwo tujye duha abantu ibyo tubagomba cyane cyane iyo uri umuyobozi wabo, ugomba gushimwa mushime, ugomba kubahwa mwubahe, ukwiriye kugirwa inama yimugire.

Hari igihe satani agukoba akakwishima hejuru, kuko ari umukobanyi, ariko biba bikwiriye ko uhaguruka ukamenya ubutware ufite mu Mana, ukamenya ko Imana yawe yanga umukobanyi, hanyuma ugahaguruka ukamubwira ko bihagije, ukamwirukana kandi n’ukuri azahunga. Ibyago byawe, umubabaro wawe, ubukene bwawe ntacyo byungura Imana. Yego hari igihe haza ibigeragezo kugira ngo bigukomeze ku Mana, ariko hari n’igihe biza ari ibyo guhinyuza Imana, ibyo rero ujye ubyirukanira kure.

Ujye wibaza uti ariko Mana ni iki wambwiye ntakoze? N’iki nkora kidakwiriye? Imana izagutabara kuko uzaba ushyize ibyiringiro byawe mu Mana. Uyu munsi twirukane umukobanyi, kuko mu ijuru hari Imana irengera, kandi yiteguye kuturengera kuko ubutabazi bw’Imana buca henshi kandi Imana ifite inzira nyinshi cyane.

Twiringire Yesu wenyine niwe byiringiro byo kunesha, kandi tumubaze uko dukwiriye guhagarara.

#Ibyanditswe: Kuva 2:23-25; 1Abami 7:3-8; Imigani 23:18

Sr. Pastor Liliose K. TAYI.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza