Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Audio » “Twubaha Imana neza, nta murozi wadutinyuka” Pastor (...)
“Twubaha Imana neza, nta murozi wadutinyuka” Pastor Vincent de Paul Nsengimana

Abakristu, hari igihe baba bafite umubano utari mwiza n’Imana, icyubahiro n’igitinyiro cyayo kibavaho. Ibi bishobora gutuma Umwanzi abigabiza ku buryo bworoshye. Pastor Vincent de Paul Nsengimana (Pastor Viva), akangurira buri mukristu kubaha Imana, igitinyiro cyayo kikamugarukira.

“Abarokore turamutse turi ku rugero rwo kubaha Imana nk’uko ibishaka, nta murozi watinyuka kuturoga. Nta murozi wagutinyuka kuko akikureba gusa, we ubwoba bwabanza bukamwica.”

Akomeza kandi atanga urugero rwa Balamu washakaga kuvumisha Abisiraheli bwo bavaga mu Misiri, akoresheje Baraki .

Baraki yagiye kubavuma aravuga ati: “Ni nde ubasha kubara umukungugu w’ubwoko bwa Yakobo? Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy’Abisiraheli? Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa, iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo.” Kubara 23:10.

Ashingiye kuri iri Jambo, Pastor Viva avuga ko abakristu baramutse bubashye Imana neza, ntawabasha kubagirira nabi.

“Niyo umuntu yagerageza kukurwanya, uko byagenda kose, iyo wubaha Imana ugakurikiza amategeko n’amateka yayo, ushaka kukugirira nabi, akugirira ubwoba ntakintu yari yakora.”

Impanuro aha abakristu, ni ukubaha Imana; bakita cyane kumubano bagirana na yo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Alain Kano kuwa 9-10-2015 saa 13:21
 

Uko n’ukuri nta kintu cyiza nko kubaho wubaha Imana.kuko nayo ikwitaho mu buryo bwose! kugezaho bikurenga ukibaza icyo uri bikagusiga.

urakoze kubw’ijambo ryiza.Umwami Yesu aguhe umugisha!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Imana isaba abantu bayo kubaha ababayobora. Uko ubutegetsi bwagiye busimburana...
Tangira ubusabane n’Imana: Imana iragukunda Imana ishobora byose yaremye ijuru...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza