Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Ijambo ry’umunsi » "Umukristo akwiye kugaragazwa n’imbuto yera" Pastor (...)
"Umukristo akwiye kugaragazwa n’imbuto yera" Pastor Nsengimana Vincent De Paul

Kugira ngo duhinduke abana b’Imana ni uko dufite ukwizera. Uko kwizera kuduhesha kuba abana b’Imana. Kugira ngo twitwe abakristo ni uko tuba twarizeye Imana binyuze mu mwami wacu Yesu Kristo.

Abandi bantu bafite uburyo bizera Imana bitanyuze muri Yesu Kristo; ubwo na bo bafite uko bitwa. Ariko umuntu uwo ari we wese witwa umukristo; ni uko aba yizera Imana binyuze mu mwami Yesu Kristo.

Uyu mwizera rero, umuhanuzi witwa Yeremiya arabyitegereza uko Imana yabimwerekaga arangije abibwira abisirayeli. Aravuga ngo “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka akamubera ibyiringiro. Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi. Gishorera imizi mu mugezi ntikizatinya amapfa n’acana ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto. Ntikizita ku mwaka wacanye mo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.” Yeremiya 17:7-8.

Nk’abana b’Imana rero; umukristo akwiriye kubaho mu buzima butuma umubonye wese agira imbuto amusoroma ho. Ese aho nyuze abantu basigara bavuga ngo hari ikintu kiza twamwigira ho? Cyangwa baravuga ngo “ni izina gusa.” Niba ari izina gusa, uhindure imyifatire ubukristo si amazina, ubukristo si kwa Pasiteri runaka duteranira, oyaa…, ubukristo si izina ry’itorero usengera mo, ubukristo nta n’ubwo ari iminsi umaze ujya gusenga, ubukristo si uko uvuka mu rugo rw’abantu basenga ahubwo ubukristo ni imbuto wera n’uko witwara muri sosiyeti. Pastor VIVA.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza