Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Kuba inkoramutima y’Imana
Kuba inkoramutima y’Imana

Yesaya 43:4 Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.

Irijambo rito "kuko" ni isobanurampamvu yerekana ko Imana itirengagiza ibyo dukora tuyubaha, kandi ko uruhare rwanjye nawe ari urw’agaciro mu byo idukorera.

Reka ngaruke ku ijambo "inkoramutima."

Burya inshuti zose ufite ntiziba zikwereka urukundo ku rugero rumwe, niyo mpamvu nazo utazifata kimwe.

Dufate Urugero: iyo urwaye hari abaza kugusura, bakababwira ko unaniwe cyane *bakagenda batakubonye, atari uko ubanga ariko ntibakubone.

Hari abaza ukihangana ukabyuka *ukabasanga mu ruganiriro Hari n’abandi bahagera ukabwira umurwaza uti uwo mu mureke aze ansange mu cyumba! Bene uwo rero ushobora no ku kuhagira si ubonetse wese, ahubwo ni "inkoramutima" ntacyo wamuhisha nta nicyo yagusaba. ngo ukimwime gihari

Uru nirwo rugero Mose yariho ntaho yahishwaga mu bikari by’Imana. Kuba 12:7-8

Ku Mana rero birenze ibyo! Kuko yo yakwemera hagapfa ingabo nyinshi kubw’inkoramutima imwe! Hallelujah

Ariko ibi ntibyizana, ijambo "wambereye" Rirerekana ko umuntu atabivukana.

* Reka turebe intabwe zibanze 3 watera mu "kuba" inkoramutima y’Imana:

1. Gukiranuka no kwanga ubugome, Heb 1:9

2. Gushaka Uwiteka n’ubwami bwe buri gihe, kuko nibyo bimunezeza, Imig8:10, Amosi5:14, Mat6:33

3. Gukunda abo Imana ikunda, ukemera abo ikoresha Mat 10:40

pastorviva.pcm@gmail.com Power of Change Ministries

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza