Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » “Abemereye Imana bose irabakoresha” Pastor Viva
“Abemereye Imana bose irabakoresha” Pastor Viva

Hari igihe umuntu yitwaza uko ari; yaba umukene cyangwa se umukire, akabigira urwitwazo rwo kudakorera Imana, nyamara yo ireba mu mutima. Nk’uko Pastor Vincent de Paul NSENGIMANA (Viva) abisobanura ibyo si byo kibazo ku Mana.

“Ku Mana ubukene cyangwa ubukire si ikibazo; ikibazo ni umutima w’uwo igiye gukoresha. Tubona abantu muri Bibiliya basengaga Imana, atari uko bafite ibyo bayisaba by’ubuzima busanzwe.”

“Dawidi yari atunze byinshi cyane: iyo yagaburiraga abantu bo mu rugo rwe umunsi umwe, bishobora gutunga umudugudu muzima, ariko umunsi umwe yaravuze ngo ‘Iki ni cyo kimara umubabaro n’intimba mu makuba yaba yanjye ni uko Ijambo ryawe ryanzuye.’ Undi munsi aravuga ngo Icyo mpora nifuza mu mibereho yanjye, ni ukuba mu nzu yawe iteka. Nahitamo kwibera ku muryango w’ihema ry’Imana yanjye kuruta kuba mu bikari by’abakomeye.’”

Mu kwanzura Pastor Viva asonura neza ko uko waba uri kose mu buzima busanzwe, bitagakwiye kukubuza kwegera Imana.

“Nta kintu mu bifatika cy’ubuzima busanzwe Dawidi yasabaga Imana. Yari atunganiwe, afite igukundiro, afite abagore benshi n’ibindi. Ariko yahoraga imbere y’Imana: bivuze koubukene cyangwa ubukire ntabwo ari itegeko rishobora kubuza umuntu kugera aho Imana ishaka ko agera: ntihasenga umukene cyangwa umukire gusa; ahubwo abemereye Imana bose irabakoresha.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza