Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Amabwiriza 5 yagufasha mu rugendo rw’ubukristo
Amabwiriza 5 yagufasha mu rugendo rw’ubukristo

Abafilipi 3:14 - ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.

UBUKRISTO, Ni urugendo rufite intumbero yo kuzabana n’Imana ndetse ni isiganwa nk’uko Pawulo yabyandikiye abizera b’i Filipi.

Buri siganwa kandi rigira amabwiriza ashyirwaho n’uwariteguye, kandi urijyamo wese agomba kuyamenya mbere yo gutangira gusiganwa, nyuma yo gutekereza ku ISIGANWA turimo byanteye kubasangiza aya amabwiriza atanu yadufasha muri uru rugendo.

1. Uri mu isiganwa yirinda gukebaguza ngo adata inzira

Jya ukora iby’Imana, ubishyizeho umutima wawe wose, wirinde ibyakuvangira. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. 1Kor9:25

2. Kwihanganira urucantege ruzanwa n’abavuye mu isiganwa

Iyo uhaye umwanya abatakiri mu gakiza, abasubiye inyuma, baguca intege, bakubwira ibyabananiye, kenshi barabigizemo uruhare, ariko bakitwaza abandi, bene abo jya ubatera umugongo. Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana. 1Tim6:20

3. Emera kumva inama z’umutoza

Nta mu kinnyi wateye imbere adatojwe! N’ubwo waba ufite ubushobozi karemano ugomba gutozwa. Dufite ABATOZA duhorana nabo(ABASHUMBA ) ariko Yesu niwe MUTOZA MUKURU! Ese ujya wihererana nawe mwenyine? Ese ujya wubaha ibyo wigishwa n’umushumba wawe?

4. Hora ukurikiza amategeko y’isiganwa

Nta mukinnyi uratwara igikombe atubahirije amategeko agenga umukino.

Paul yandikira Timoteyo ati: Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk’uko bitegetswe. 2Tim2:5

Hari abaretse amategeko y’isiganwa (Ijambo ry’Imama, n’inama bahabwa n’ababatoza) nyamara bagakomeza kumva ntakibazo ko bazagororerwa!

5. Gukomeza naho wasigara mu isiganwa wenyine

Igihe cyose utangiye igikorwa, umushinga runaka, uzabona abakubwira ko muri kumwe, ariko iyo bigeze aho bigoye cyangwa inyungu zigatinda kuboneka, bagenda bagucika. Si ihame ko buri wese muri kumwe muzahorana Jya witegura gukomeza wenyine igihe bibaye ngombwa, ariko ugere kuntego!

pastorviva.pcm@gmail.com Power of Change Ministries

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza