Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Amahoro Kristo atanga niyo ukeneye muri iki (...)
Amahoro Kristo atanga niyo ukeneye muri iki gihe

Ubwo umuhanuzi Yesaya yerekwaga kuza kwa Kristo, Abisirayel bari mu bihe bitaboroheye by’uburetwa no gutotezwa kubamazeho igihe Kuburyo imitima yabo yari yuzuye agahinda, n’ibikomere Nibwo Yabonye ubutumwa buzaba bugenza Yesu.

Yesaya 61 3-Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo KUBAHA IKAMBA mu cyimbo cy’ivu, N’AMAVUTA yo KUNEZERWA mu cyimbo cy’ubwirabure, N’UMWAMBARO W’IBYISHIMO mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.

4-Nuko BAZUBAKA ahasenyutse, BAZUBURA amatongo yabanje kubaho, kandi BAZASANA imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare.

Kumenya Yesu biguha ubudahangarwa n’imbaraga zo gusana ibyangiritse. Kubura ibyubitswe no kubaka ibishya, sinzi ibyasenyutse muri wowe, sinamenya ibyubitswe n’igihe gishize, sinzi ibyo ugambirira kubaka, ariko icyo nzi kandi nizeye ntashidikanya nuko imbaraga zazuye Yesu zingana n’iziri muri wowe ngo ukore imirimo y’ubutwari.

Menya ko uri umwana w’Imana isumba byose kandi ko uriho kugira ngo wamamaze ishimwe ryayo,iki si igihe cyo kwicara ukikorera amaboko, si igihe cya biracitse, ntanubwo arigihe cyo kumirwa.

Ndategetse ngo byuka wongere, ushakishe biraboneka, ongera wubake bizuzura, ongera ukunde bose ntibameze nk’umwe waguhemukiye, ongera u deposer,akazi kabuze si akawe, akawe karagutegereje, byose bishobokera uwizeye, tuza amahoro yawe Nuko ufite Yesu kandi ashobora byose .

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza