Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Aramubwira ati ’’Yisingire’’
Aramubwira ati ’’Yisingire’’

Ijambo ryasubijemo imbaraga abari babuze ishoka,kandi ari iyo batiye!

Iyo umuntu ashaka kwaguka biba ngombwa ko ashobora no gutira ibikoresho nk’uko abana b’abahanuzi babigenje ubwo bashakaga kwagura aho babaga,ariko bagira ikibazo nk’uko bigaragara.

2 Abami 6:5 - Umwe muri bo agitema igiti, intorezo irakuka igwa mu mazi, arataka ati"Mbonye ishyano databuja, kuko yari intirano." Ariko bibutseko barikumwe N’UMUHANUZI baramwegera nawe Atanga igisubizo byihuse

6 - Uwo muntu w’Imana aramubaza ati"Iguye he?" Arahamwereka. Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba.

Ntushobora kugaruza ibyawe byarengewe n’amazi igihe utazi,aho byibiriye (aramubaza ati: "iguye he?") Niba ushaka gucuruza ukunguka menya igituma abandi bahomba, Ntushobora kubaka urugo rwiza ruzira divorce, utaramenya ibituma abandi basenya!

Ntiwamenya uko uzakomera mu gakiza, utaramenya impamvu zigakuramo abandi ngo uzirinde,.... Menya aho abandi bagwa ubone uko uharenga.

Numara kumenya aho Igikoresho cyawe cyaguye,Ushake Umukozi w’Imana akoreshe ububasha bwa GIHANUZI ( Prophetic Authority) agihamagare,kirerembe hejuru yibyari byarakimize, akubwire ati "Gisingire"

Erega abasilikale bose si ba commander! N’Abakristo ntibari kurugero, rumwe burya abagushumba hari ububasha bahawe n’ iyabahamagaye, ntukabatinye babwire bagusengere,bagusingirize ibyawe wabuze.

Kuki wabaho ushidikanya ejo hawe kandi hari abakorera umurimo hagati muri mwe?

Humura aho byaciye Bigenda niho bica bigaruka,ariko gira umwete usange abakuru bagufashe kubisingira

7 - Aramubwira ati"Yisingire." Arambura ukuboko ARAYISINGIRA.

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza