Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Birashoboka kuba intwari mu bigwari
Birashoboka kuba intwari mu bigwari

"Kuba intwari mu bigwari, kuba uw’umumaro mu mburamumaro kuba umunyamwuka mu banyamubiri" Birashoboka!

Ubwo Pawulo yari atakiba i Korinto, abaho bareberaga ibyaha by’ubusambanyi budasanzwe ariko bakananirwa gufata icyemezo, ariko nubwo Pawulo atari ahari, yafashe icyemezo mu Mwuka cyo gukura ikizira mw’itorero, 1Akorinto 5:3, kuko jyewe nubwo ntari kumwe na mwe mu mu mubiri nahoranye namwe mu mwuka.

Birashoboka ko wafata ibyemezo, mu mwuka aho abandi bacecetse nubwo waba udahari imbonankubone!

Ubwo Samweli yavukaga yarerewe mu muryango w’umutambyi ariko yari afite abahungu bibigoryi. 1sam 2:12

Nubwo yabaga mu rugo aho abitwa bakuru be, nta kiza yari kubigiraho ntibyabujije ko aba uw’umumaro kandi aba mu mburamumaro! Nubwo ijambo ry’Imana ryari ingume ariko Samweli we yarerekwaga kandi yavuganaga n’Imana,kandi yahoraga munzu y’Imana 1Sam3:1-3

Ibi byatumye Imana imubwirako izakora ikintu kidasanzwe, uzacyumva amatwi azacura injereri.1sam3:11

Birashoboka kuba umunyamwuka naho aho waba uba baba batubaha Imana.

Yosefu mu gihe cye nawe yabaye intwari aho yasobanuye inzozi.

Abandi bazinaniwe kandi aribo Umwami yizeraga. itang41:25

Kandi yashyizeho gahunda yo guhashya inzara mu gihugu cyose aba ukomeye.

Igihugu cyose kikarya kuko yagabuye itang41:37-43

Ese uzongera kuvuga ngo abo mubana,mukorana.

Musengana,muvukana,mwigana....nibo batuma utaba uwo Imana ishaka!

Sigaho kuzana impamvu Birashoboka ko waba Intwari,umuntu w’Umumaro kandi w’Umunyamwuka

Igihe niki. No Excuse!

Pastorviva.pcm@gmail.com Power of Change Ministries

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

@@@@@@ kuwa 10-01-2016 saa 09:13
 

merci

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza