Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Ibintu 7 bidasanzwe Imana yakoze nyuma y’iminsi (...)
Ibintu 7 bidasanzwe Imana yakoze nyuma y’iminsi 40

Ukunda kumva hakozwe amasengesho yiminsi 40 ariko ntumenye ibanga abayakora bibitseho? Kenshi ubona barangije bananutse cyane,ukagirango bashakaga kugabanya ibiro, ariko si icyo kiba kigenderewe ahubwo hari ibintu bidasanzwe bikoreka mu gihugu, mu itorero,mu muryango no kumuntu ku giti cye wabaye imbere y’Imana mu minsi 40.

bimwe muri byo ni ibi:

#1 IMANA ITANGA ICYEREKEZO GISHYA

Imana yahaye Mose amategeko icumi nyuma yiminsi 40 kuva 24:18

#2 IMANA YEREKANA IBYIZA BY’AHO IJYANA ITORERO

Abatasi batase igihugu mu minsi 40 bazana iseri ry’umuzabibu kubara13:25-26

#3 IMANA IKORESHA ABAHANUZI ICA AMARENGA

Umuhanuzi Ezekiyeli yaryamiye urubavu rumwe iminsi 40 yishyiraho ibicumuro by’abisrael Ezek4:3

#4 IMANA YINGINGIRA ABAYO KWIHANA

Iminsi Yona yamaze abwira Nineve ko hazarimbuka nuko barihana Yona3:4

#5 IMANA IHAGURUTSA ABOROHEJE BAGAHANGURA ABANZI B’IGIHUGU

Goliath yamaze iminsi 40 yigaraganza, atuka Abisrael N’Imana yabo ariko mandat ye yarangiranye nayo Dawidi aramuhangura! 1Sam17:16-50

#6 IMANA ITANGA IMBARAGA ZIHAGIJE ZO KUNESHA satani

Yesu yamaze iminsi 40 ageragezwa na satani mu butayu ariko avayo atsinze Mat4:2

#7 IMANA ISHYIRAHO IGIHE CYO KWIYEREKA ABAYO NO KUBABWIRA AMABANGA

Yesu amaze gutsinda urupfu yiyeretse abigishwa mu minsi 40 yose,abigisha iby’ubwami ibyak1:2

Nk’uko ubyibonera nawe nyuma yiminsi mirongo ine, hajya hakoreka ibitangaza bidasanzwe, Uko niko nawe wabanye natwe mu masengesho yiminsi 40 hari ibyananiranye bigiye guhanyuka!

Uyu mubare 40 ugaragara muri BIBILIYA (KJV)inshuro zigera ku 146 kandi aho uzawusanga hose uzasanga nyuma y’iminsi 40 ndetse n’imyaka 40 haragiye hagaragara impinduka zidasanzwe mu mateka ya Israel, igihugu gifatwa nk’isaha y’Uwiteka ( God’s Clock) yo kwerekana aho ibihe bigeze

Ubutaha tuzavuga ku myaka 40

Kubindi bisobanuro koresha address ikurikira :

Pastorviva.pcm@gmail.com +250 788 615 869 POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza