Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Icyagukiza ukigendana mu kanwa ni ’’Ijambo’’
Icyagukiza ukigendana mu kanwa ni ’’Ijambo’’

Imana yaturemye muburyo bwihariye, yaduhaye ishusho yayo iduha n’Umwuka wayo kuko yaduhumekeyemo, niyo mpamvu tuvuga.

Uramenye ubwo bubasha wahawe bwo kuvuga bugutandukanya n’ibindi biremwa udakwiriye kubukoresha, wivugaho amagambo mabi Kandi akanwa kawe karema.

Erega ururimi rwawe rwagukiza urukoresheje neza, cg rukakwica urukoresheje nabi; "....Ururimi nirwo rwica kandi nirwo rukiza...." imig 18:21

Iyo uvuze ijambo Bingana no gusohora imbuto ukabiba,kandi ubibye arasarura.

Niyo mpamvu buri wese aheshwa ibyiza nimbuto(ijambo) zibituruka mu kanwa ke imig 12:14

Yesu ubwo yigishaga abantu Yababwiye ko amagambo abavuga ashobora kubatsindishiriza cg kubatsindisha, Kandi ko umuntu adashobora kuvuga ko afite umutima mwiza kandi mukanwa ke hasohokamo amagambo mabi, "....ibyuzuye mu mutima nibyo akanwa kuvuga..." Mat 12:34-37

Guhera uyumunsi Ntukongere kwiyaturaho amagambo atari meza,niba udafite amafranga ntibuvuga ko uri umukene,kuko no gutunga amafranga menshi sibwo bukire Gutinda muri Egiputa ntibiguhindura umunyegiputa...

Kuba urwaye ntibikwiye gutuma uvuga ngo "ya ndwara yanjye" niyawe kuva ryari? Yarakubyaye cg se yarakuremye? Ndakubujije Ntuzongere.

Intumwa Paul ubwo yandikiraga Abefeso,yababujije nawe kuvuga amagambo adafite umumaro ahubwo uko Babonye umwanya bakajya bavuga ameza yose

Abefeso 4:29 - Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha.

Hari igihe abantu bakwita amazina,aguheza mubuzima bubi, cg agusebya nawe ukitaba karame! Ukagera aho ubaho ubuzima busa Nuko abantu bagufata,ukabaho usa nuwihohora cg ugura Inzira,kandi icyagukiza ukigendana mu kanwa

Guhera uyumunsi ndakubujije nta mukiranutsi ubaho agura inzira,gukiranuka ubwabyo ni ubutwari, kandi nta ntwari itinya abanyabyaha.

Imigani 25:26 - Umukiranutsi wiyoroshya imbere y’abanyabyaha, Ameze nk’iriba ritobamye n’isoko yandujwe.

Jya wiyaturaho amagambo ashobora kugira aho akugeza heza,naho abantu batabyumva kimwe nawe komeza kuko n’ubundi sibo bireba ni ubuzima bwawe!

Guhera ubu menyako udashobora kubaho ubuzima bwiza kandi uhora wisuzugura mu mvugo!

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza