Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Iga kwiyaturaho ibyiza
Iga kwiyaturaho ibyiza

Amagambo tuvuga ashobora kuzana umugisha cyangwa ibibazo. Imig18:21: *ururimi ni rwo rwica, kandi ni rwo rukiza, abarukunda bazatungwa ni icyo ruzana*

Ese kuki tutiga kuvuga ibyiza gusa byaba mu bihe byiza cyangwa mu bigeragezo? Erega aha niho hari ipfundo ry’uko uzabaho.

Umva muntu wisobanukiwe uko avuga: Zab145:21 *akanwa kanjye kazavuga ISHIMWE ry’Uwiteka, abafite umubiri bose bajye BAHIMBAZA izina rye ryera ITEKA RYOSE*

Twibere abavuga ibyiza, tureke guhora duca abandi intege, Cg natwe twivugaho amagambo yurucantege tuganya, kuko *URURIMI RURICA KANDI RUGAKIZA*, abagira amagambo menshi,batungwa nayo yaba meza cg mabi nk’uko ijambo ry’Imana ryabitubwiye!

Twahawe akanwa ngo turirimbire Imana, tureme umutima abaremerewe, dutange icyizere mu byo tuvuga,twature ibyiza dushaka kubona .....

Ibibazo bizahoraho ariko nta na rimwe igisubizo kiboneka mu maganya no kwitotomba!

*Ariko amagambo Y’AMANJWE atari ay’Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha*2Tim2:16

Uyu munsi urebe abantu byibuze batatu ubwira amagambo y’umumaro,abakomeza, Abaturaho ibyiza, uraba ubibye kandi uzasarura.

*Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga IRYIZA ryose ryo GUKOMEZA abandi, kugira ngo RIHESHE ABARYUMVISE UMUGISHA*.Efes4:29

Nubwo woroheje ubitse amasezerano akomeye

Pastorviva.pcm@gmail.com *POWER OF CHANGE* *MINISTRIES*

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza