Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Imana ibintu byose ibikora mu gihe gikwiriye
Imana ibintu byose ibikora mu gihe gikwiriye

Imana ibintu byose ibikora mu gihe. Reka ntange ingero 2:

Ushatse kubaka inzu ya rukarakara, undi agashaka kubaka inzu ya etage iriho amazu 100 agerekeranye amasaha cyangwa iminsi mumara mucukura umusingi mwubaka foundation ntabwo bingana. Za nzu ntizizuzurira rimwe. N’Imana rero abantu bamwe batekereza ko ifite imbaraga nk’iza robot; ariko Imana ikora nk’Imana, kandi ibintu byose ikabikora mu gihe.

Biyifata igihe cy’umunsi umwe cyangwa amasaha make cyane kuba umubu wakuze ukanapfa. Kuko ntushobora kurenza amasaha 24. Ariko bisaba Imana gushyira icyana cy’inzovu mu nzovu ikagitwita igihe kirenga umwaka, ikazanabyara icyana kimwe. Rero, buri kintu cyose Imana ikigenera igihe cyacyo bitewe n’uko giteye n’ubukomezi bwacyo.

Inshuro nyishi rero dukunda kwifuza ibintu byihuse cyane kandi ibyihuse cyane naje gusanga hafi ya byose birangira vuba. Urugero: fata nk’igihumyo. Igihumyo rwose amasha 24 kiba cyakuze, mu yandi masaha nanone ku munsi ukurikiyeho nanone kiba cyaboze. Ariko igiti cy’umwembe kimara igihe kinini, kikamara amasaha 24, kikamara imyaka ukikireba kitari kera.

Hitamo rero. ubundi ibyo ushaka ko Imana igukorera urashaka ko biza byihuse nk’igihumyo bugacya bikabora? Cyangwa urashaka ko bitinda?

Abagalatiya 4:1 haranditse ngo “ Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n’imbata, ubwo yaba ari nyir’ibintu byose. Ahubwo ategekwa n’abamurera n’ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se. Natwe niko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n’amategeko ya mbere mu isi.” Turi abanyamasezerano yo gutunga imodoka nziza, yo gutunga amazu meza ariko muri kino gihe turacyaba mu y’abandi.

Buriya imbere y’Imana kuri iyo ngingo irabona ko tukiri abana ibyo bintu tutabasha kubicunga. Nahoze ntekereza ndavuga nti “ariko, umuntu atunga telefoni kugira ngo azaguriremo ikarita ya 500 frw bigasaba kwitabaza abavandimwe. Mbese we n’iyo akabije agura mituyu y’100frw. Ariko ugasanga harimo abavuga ngo ariko Mana wibuke ko wambwiye imodoka.

Utabasha kwihangana ngo agure ikarita ya 500 frw ngo ayishyire muri telefoni ye ari nawe uri buyahamagaze azashyiramo essence ya 20,000 frw? Uracyari umwana kuri iyo ngingo nyine.

Ntabwo Imana izasohoza imodoka yacungiye no kuri telefoni ikabona ko no gushyiramo 500 frw byakugoye atari uko wayabuze; wigavura muri make. Rero Imana izi uko duteye iyo tukiri batoya ku kintu runaka iryo sezerano ntirisohoza. Ku murongo wa kane haravuga ngo “ maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Uwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko.”

“Igihe gikwiye gisohoye…”. Kuki haciyeho imyaka 2000 n’imisago Kristo aribwo aje ku isi nk’umuntu? kuki hadaciyeho imyaka 3000?, ni uko Imana itakundaga abantu se?, ni uko ababayeho icyo gihe itabakundaga ngo ibacungure?; Yari itegereje igihe cyayo gikwiriye. Nawe tegereza igihe gikwiriye cy’Imana nigisohora uzabona ibyo yagusezeranije byose.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza