Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Imana imenya urugero rw’ibyishimo dukeneye
Imana imenya urugero rw’ibyishimo dukeneye

Nk’uko uwakoze imodoka, yagennye ibice muri moteur yayo bitandukanye, ibikenera amavuta, amazi, umwuka, kandi iyo kimwe cyashize imodoka ntiva aho ari, niyo igiye iba ishobora gushya! Niko n’umuremyi wacu yaturemanye UMUTIMA!arema n’ikigega CY’IBYISHIMO iyo kirimo ubusa umubiri wose umererwa nabi!

Burya twe tumenya ko dukeneye IBYISHIMO , ariko uwaremye aho bijya niwe umenya URUGERO dukeneye, ibi Dawidi yari yarabisobanukiwe, kuburyo iyo yumvaga IBYISHIMO byakamye;

Yajyaga imbere y’Umuremyi agatega umutima, Imana ikuzuzamo,nkuko umuntu ajyana imodoka bakuzuzamo amavuta!

Nagira ngo nkwibutseko ntawashyira amavuta mu modoka atafunguye aho bayanyuza (reservoir) uko niko n’Umutima wawe ugomba kuwufungurira Imana( yibwire uko umerewe ntacyo usize), ikabona uko yuzuzamo IBYISHIMO.

Dore uko Dawidi yatangaga commande imbere ya nyir’isoko y’ibyishimo

"USHYIRE IBYISHIMO mu MUTIMA WANJYE, Biruta ibyo ku burumbuke bw’amasaka na vino. Nzajya ndyama nsinzire niziguye, Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba AMAHORO" . Zaburi 4 :8-9

Nyemerera aka kanya ugisoma iri jambo ufate icyemezo cyo gufungura ,umupfundikizo w’umutima umazeho igihe, Nyirisoko Y’IBYISHIMO akuzurize ikigega!

Ntubishidikanye,bikore urebe!

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza