Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Inama 5 zagufasha gufata ibyemez bizima aho uri (...)
Inama 5 zagufasha gufata ibyemez bizima aho uri hose

Kimwe mu bigaragaza umuntu wacu w’imbere uko ateye, ni ibyemezo dufata kubyo duhura nabyo mu buzima.

Urugero :Ushobora kuba wubahaga umuntu umurebeye ku gihagararo, mwagendana umwana muto yamutera icyondo, wakumva ibitutsi amututse ugatangira kumwaka icyubahiro wamuhaga!

Biragaragara ko gufata icyemezo ( decision making) atari ibyo guhubukirwa, kuko nibyo bigaragariza abandi uwo uriwe by’ukuri Burya umuhanga wo kwesa imihigo akaba indashyikirwa, ntategura ibyo azakora gusa, yibuka no kureba aho abandi baguye agashyiraho ibyo atazigera akora ( kirazira)

Twifashishije ijambo ry’Imana, turabona ko Kizira gufata icyemezo icyo ari cyo cyose ufite uburakari! Kuko bwagukoresha amakosa ukicuza nyuma ntacyo ugihinduye!

Yakobo1:19-20: "Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara, kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana."

Wabigeraho ute? ‪#‎1Itoze‬ gutega amatwi abandi, umenyeko nabo hari ikiza cyabavamo

#2 Nihavugwa ikitakunogeye, ntuhite uzamuka ubanze utuze,usubize witonze

#3 Itoze kuvuga nkutanga igitekerezo, aho gutanga amahame ndakuka

#4 Jya wemera ko utumva ibintu kimwe nawe wese ataba akurwanya

#5 Ntukibagirwe gusaba Imana kuguha umutima wumva abandi ( flexible mind) kandi utababazwa n’ikije cyose

Ba uw’umumaro mw’isi y’imburamumaro!

Nufashwa ufashe n’abandi

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza