Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Inama eshanu zagufasha gufata ibyemezo bizima aho uri (...)
Inama eshanu zagufasha gufata ibyemezo bizima aho uri hose

Kimwe mubigaragaza umuntu wacu w’imbere uko ateye, ni ibyemezo dufata kubyo duhura nabyo mu buzima.

Urugero :Ushobora kuba wubahaga umuntu umurebeye ku gihagararo, mwagendana umwana muto yamutera icyondo, wakumva ibitutsi amututse ugatangira kumwaka icyubahiro wamuhaga! Biragaragara ko gufata icyemezo ( decision making) atari ibyo guhubukirwa, kuko nibyo bigaragariza abandi uwo turiwe by’ukuri. Burya umuhanga wo kwesa imihigo akaba indashyikirwa, ntategura ibyo azakora gusa, yibuka no kureba aho abandi baguye agashyiraho ibyo atazigera akora ( kirazira)

Twifashishije ijambo ry’Imana Turabona ko Kizira gufata icyemezo icyo aricyo cyose ufite uburakari! Kuko bwagukoresha amakosa ukicuza nyuma ntacyo ugihinduye!

Yakobo1:19-20: "Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara, kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana."

Wabigeraho ute? #1Itoze gutega amatwi abandi, umenyeko nabo hari ikiza cyabavamo

#2 Nihavugwa ikitakunogeye, ntuhite uzamuka ubanze utuze,usubize witonze

#3 Itoze kuvuga nkutanga igitekerezo, aho gutanga amahame ndakuka

#4 Jya wemera ko utumva ibintu kimwe nawe wese ataba akurwanya

#5 Ntukibagirwe Gusaba Imana kuguha umutima wumva abandi ( flexible mind) kandi utababazwa n’ikije cyose

Ba uw’umumaro mw’isi y’imburamumaro!

Nufashwa ufashe n’abandi.

Pastorviva.pcm@gmail.com Power of Change Ministries

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

@@@@@@ kuwa 11-05-2016 saa 13:42
 

Nyagasani ankomeze!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza