Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Ingamba 5 gusa wafata ugasezerera ubukene ( Part (...)
Ingamba 5 gusa wafata ugasezerera ubukene ( Part I)

Kenshi iyo tuvuze umwuka w’ubukene byumvikana ko kuwunesha ari ugusenga, yee ni ukuri ariko si cyo cyonyine cyakorwa kuko iyo uvuze ngo wa bukene we ntakwirukanye mw’izina rya Yesu ntufunge imiryango bunyuramo, bukomeza kukubaho akarande! Wite kuri izi ngamba bizagufasha bifashe n’abazagukomokaho.

#1Guhindura imyumvire

Iyi ni ntambwe y’ibanze igihe ushaka kuva mu mubare w’abakene, ugomba kugira imyumvire itandukanye n’iyabo!

Abakristo batari bake baheze mu bukene kubera kwigishwa nabi ko amafranga ari aya satani, ko nta mukire uzajya mwijuru, nibindi bisa nk’ibyo biheza abantu mu guhora bateze amaboko!

Nyamara ijambo ry’Imana rivuga neza ko, ubwo turi Aba Kristo, Turi urubyaro rwa Aburahamu, tukaba n’ABARAGWA kubyo yasezeranijwe. Galat3:29 Ibyo yasezeranijwe dufite ho uruhare ni ibintu ntashyikirwa birindwi buri wese yifuza kandi yakenera akiri kwisi nk’uko bigaragara mu itang12 :2 => Kuba ubwoko bukomeye =>Guhabwa umugisha =>Kogezwa izina =>Kuba umugisha =>Guha umugisha abakunzi be =>Kuvumwa kw’abanzi be =>Kuba isoko y’umugisha kw’isi yose

Ibi byose akabikorerwa n’Uwiteka ubwe, mbega umunyenga uri mu Kumenya Imana!

Kandi koko byarangiye Aburahamu abaye umukire,nkuko umwe mu bagaragu be babihamije " Kandi Uwiteka yahaye databuja imigisha myinshi ahinduka umuntu ukomeye, kandi yamuhaye imikumbi n’amashyo, n’ifeza n’izahabu, n’abagaragu n’abaja, n’ingamiya n’indogobe". Itang24:35

Ndetse na Isaka umuhungu we bimwomaho kugeza aho abereye umukire cyane "Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane" itang26:13 kugeza ubwo batangiye kumubwira ngo " tuvemo kuko uraturuta cyane" None wowe baravuga ngo tuvemo kuko "uradusaba cyane"

Nonese abakubwira ko kumenyekana, kuba ikirangirere, gutunga amafranga menshi ari iby’abapagani cyangwa aba Satanist murabona bafite ukuri?babikura mu yihe Bibiliya? HINDURA IMYUMVIRE

Izindi ngamba 4 zisigaye tuzaziganira ho mu nyingisho zizakurikira iyi. Umugambi w’Imana ni uko muba abakire cyane.

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza