Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Intambwe ya 4 mu gusezerera ubukene ( Part IV)
Intambwe ya 4 mu gusezerera ubukene ( Part IV)

#4 Kumenya imigabane 3 mu kwizigama

Ejo twabivuzeho gato ko ubukungu budahoraho, ko ariyo mpamvu yo kuzigamira iminsi mibi igihe tukiri mu minsi myiza.

Umukristo ushaka kugera kure no kuba umukire cyane ntazigama muri Banki gusa nubwo nayo ari intambwe nziza, ahubwo ahishurirwa ikirenze ibyo: "Kuzigama mu bantu no mu muremyi wabo" ibyo bisaba kwizera icyo ijambo ry’Imana rivuga ukarishyira mu bikorwa nayo ikaba inyuma y’icyo yavuze. Nigute wabikora?

=> Kumenya umugabane wa 1/10, kirazira k’Umukristo kwitiranya ibyawe n’iby’Imana (mbese umuntu yakwima Imana IBYAYO? Malaki3:8) Kandi Imana ubwayo yavuzeko ubikoze neza agomororerwa imiyoboro y’umugisha akabura aho ayikwiza Malaki3:10 bivuze ko no mu bihe bitarimo ubukungu ntakibazo agira kuko umugisha ntujya ukama mw’ijuru! Urabona atari ukuzigama ahadohomba?

=> Kumenya umugabane wo gufasha abantu, kuko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa, Imana ubwayo yavuzeko ubikoze aba ayigurije kandi ko izamwishyura, ntakiza nko kwishyurwa n’Uwiteka (Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, Na we azamwishyurira ineza ye) imig19:17

=>Kuzigama muri Banki Ibi ntibisaba kwizera, ahubwo bisaba kubiha agaciro, gusa nabyo BIBILIYA ibivugaho nk’ingenzi aho yavuzeko amafranga agomba guhabwa abayacuruza (abagenza) bakungukira nyirayo, aha havugwaga Banki kuko buryo ni ibigo by’ubucuruzi!

Ni iki cyakubujije guha abagenza( abayicuruza) ifeza yanjye, ngo bayigenzure, maze naza nkayitwarana n’urugenzo( inyungu) rwayo?’ Luka19:23

Mu rurimi rw’icyongereza havuga neza ko ari BANK (Luke 19:23 Why then did you not put my money in the BANK , and at my coming I might have collected it With INTEREST)

Bigaragara ko no mu gihe cya Yesu kwizigama muri Bank byariho!

Iyi migabane 3 numenya kuyikura mubutunzi bwawe ntakabuza uzakira ndetse cyane.

Kubindi bisobanuro cyangwa ubundi bufasha koresha address ikurikira:

Pastorviva.pcm@gmail.com +250 788 615 869 POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza