Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Intambwe ya 5 yo gusezerera ubukene (PART V)
Intambwe ya 5 yo gusezerera ubukene (PART V)

Intambwe ya 5 yo gusezerera ubukene

# Kumenya ko utabereyeho gukorera amafaranga ahubwo abereyeho kugukorera.

Uko isi igenda yerekera k’umusozo wayo, niko n’ubuzima burushaho gukomera! Aha niho benshi bagwira, bakaba imbata z’ubutunzi bukabayobora,aho kugirango babuyobore.

Nkwibutse ko Imana irema muntu, yamuremeye KUYOBORA(Gutwara) itang1:26 yaherere kubyo Imana yaremye abiyobora,ariko ibyo umuntu yiremeye ubwe iyo atitonze nabyo biramuyobora!

Mu buryo busanzwe umugaragu ntaruta shebuja, niko n’amafranga ataruta umuntu kuko abereyeho kudukorera no kudutunga, sitwe tuyakorera cyangwa ngo tuyatunge kuko nta buzima agira! Iyo bitameze uko uyatunze aba ari mu bucakara!

Niba Ufite ububasha kubyo Imana yaremye, ni gute wabura uko uyobora ubutunzi wabikuyemo? Ushobora kuba umutunzi kuko utunze byinshi, ariko kuba umukire ni ukunyurwa muri bike cyangwa byinshi ufite, kandi ntube imbata y’ibyo utunze. Aha niho hari umugisha!

Imana ikunda umuntu ku buryo itanezezwa n’uko aba imbata y’ubutunzi! Niyo mpamvu iduha ubushobozi bwo kudahindagurwa n’ibyo tunyuramo. Urugero ni aho yashoboje intumwa Paul KUNYURWA yaba ashonje cyangwa ahaze akize cyangwa akennye , kandi ibanga ni rimwe, yaragize ati : "Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga" abafilipi4:13

Kubindi bisobanuro koresha iyi address : Pastorviva.pcm@gmail.com +250 788 615 869 POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza