Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Intambwe ya kabiri mu gusezera ubukene ( Part (...)
Intambwe ya kabiri mu gusezera ubukene ( Part II)

#2 Gutinyuka ugakora Abantu batari bake ubasangana ibitekerezo n’imishinga myiza ariko iyo badatinyutse ngo batere Intambwe, imishinga ihombera mu bitekerezo byabo cyangwa abayumvise bayishyira mu bikorwa,bakazakira abandi bagasigara muri "yanyibye umushinga"!

Kuba abantu benshi bahomba ntibivuze ko hatari n’abunguka,wishingira ku makuru mabi gusa ava kw’isoko ry’umurimo ngo atume utinya kugira icyo ukora, tinyuka nunahomba, ubutaha uzamenya icyo ukosora.

Imana nayo mu gutanga umugisha igira aho inyuza, nta mugisha ufata mu kirere gusa! Niyo mpamvu nayo idusaba gutinyuka tukagerageza gukora ikabona aho inyuza ineza yayo kuri twe.

Uwiteka azategeka umugisha kuba mu bigega byawe no mu byo ugerageza gukora byose, kandi azaguhera umugisha mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. Gutgk28:8

Wihera muri uwampa ibi nakora biriya, ahubwo gira uti " mpereye kuri bike mfite nzagera kubyo nshaka" Kuko icyo wakora cyose( kitazira) Imana yasezeranye ko izaguheramo umugisha.

Irindi banga ryuzuzanya no gutinyuka, ni ugukora icyo UKUNDA kandi ukagikorana UMWETE , kuko abanyamwete ijambo rivuga ko bazaba ab’imbere ku Mwami!

Hari umuntu W’UMUNYAMWETE mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi. Imig22:29

Guhera uyu munsi tinyuka ugire icyo ukora, uraba ufunguye umuryango w’umugisha, ufunze uw’ubukene.

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza