Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Itoze kubana na Yesu umwanya uhagije
Itoze kubana na Yesu umwanya uhagije

Matayo 15,32: Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati "Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe none ntibafite ibyo kurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira".

Yesu yari amaze iminsi itatu yigisha abantu benshi akora ibitangaza! Amasaha 72 yose!imbere ye hakiri abanyotewe nibyo avuga batararambirwa.

Burya rero abantu dukunze kurambirwa vuba, yewe n’amasaha abiri ku cyumweru ajya kurangira tureba ku isaha buri kanya! hagira urenzaho iminota itanu, ukabona abantu barijimye, ariko mu mupira bakongeraho 7 ukumva ni amahirwe ku ikipe ufana!

Imana izakugenera ibijyanye n’igihe uyiha.

Kuri uyu musozi abahavuye umunsi wa 1 n’uwa 2 ntibamenye ko Yesu agira imbabazi kandi ko agabura.

Amaze kuva kw’isi, igihe kimwe bitiranije intumwa ze kubera uburyo zavugaga kandi bazi neza ko zitigeze ziga.

"Babonye ubushizi bw’amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na yesu". Ibyakozwe 4:3

Ishuri bakoze ni rimwe gusa: kubana na Yesu imyaka itatu yonyine nyamara turakiga gahoro gahoro ibyo banditse nibyo bakoze.

Ni inyungu yawe kubana n’Imana umunsi ku wundi, ni igihombo kudaha umwanya Imana muri gahunda zawe. Koresha neza igihe, icyahise ntikigaruka!!! pastorviva.pcm@gmail.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza