Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Koresha kwizera icyo kwagenewe
Koresha kwizera icyo kwagenewe

Kwizera ntikubereyeho koroshya ibibazo, ahubwo kubikuraho Kuko Kristo ariwe banze ryo kwizera, yerekaniwe gukuraho irimo yose ya satani. 1Yoh3:8

Kurira kwawe siko gutuma Imana igusubiza, kuko hari abazi kurira kukurusha baba barasubijwe kera, ntanubwo Imana ihagurutswa n’uburemere bw’ikibazo kuko hari abamaze igihe kinini bikoreye ibyo utakozaho imitwe y’intoki! Dore igihagurutsa Imana, ni ukwizera gushyitse.

Kuko ugusenganye ahabwa imbaraga zo gukuraho imisozi ikamuvira mu nzira, ndetse Kristo ubwe yavuzeko ugufite ntakizamunanira.

Hari abamubajije impamvu ituma basenga dayimoni zikabasuzugura, Arabasubiza ati"Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti "Va hano ujye hirya" wahava, kandi ntakizabananira. Mat17:20

Uku kwizera ntikwigwa mu ishuri, si umurage turagwa n’ababyeyi, ntawakurya mu biryo cyangwa ngo akunywe mu byo kunywa, ntanubwo kuvukanwa,ahubwo guheshwa no kumva, kumva nako kuzanwa n’Ijambo rya Kristo. Abaroma 10:17

Kunda ijambo kuko ari ryo rikubiyemo ubuzima bw’abizera Imana. Amen!!

Pastorviva.pcm@gmail.com

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza