Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Kwiganyira bimaze iki?
Kwiganyira bimaze iki?

Tekereza ukuntu abantu turushywa n’ubusa, duhangayikira ibyo tudashobora kugira na gito duhinduraho! Ngo ejo nzabaho nte? Ngo baranyanga...,,Ukabifataho umunsi wose, ukarara udasinziye bikagutera umutwe n’umunabi, wareba nabi stress ikakubaho akarande!

Ukibagirwa ko hari uwakubereye maso, akaguheka mbere ya mama wawe! Akaguterura mbere y’ababyaza, agasezerana ko uzageza mu zabukuru akiguheka.

Wabimwikoreje, ko ashoboye byose?

Ikirenze kuri byo uwakwitayeho utaramumenya, ubu wakijijwe nibwo yakureka? Reka kuba imbata y’ibitekerezo bibi, fata umwanya utekereza kubyo uzakorera umuremyi wawe nyuma yo kukuvana muribyo bibazo urimo kuko kugutabara yabigize intego!

Mu kurengera abarengana ni Rwiyemezamirimo udatangwa imbere na rimwe. Tuza kuko n’ubundi ntacyo ushoboye kwikorera!

Yesa46:3-4"Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse MUKIRI MU NDA, nkabaterura MUKIVUKA nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi NKIBAHEKA , ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza".

Uyumunsi urabona ikimenyets cy’ibyiza! "Relax, God is in control"

Ukeneye ubundi Bufasha koresha address ikurikira

Pastorviva.pcm@gmail.com +250 788 615 869 POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza