Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Menya uko witwara utegereje isezerano
Menya uko witwara utegereje isezerano

Iyo Imana iguhaye amasezerano, bisaba ko ugira imyitwarire iyinogeye kugira ngo asohore kandi mu gihe cyayo.

Dore imwe mu myifatire yatuma satani atakuriganya:

1. Kwirinda kugendana nabo Imana ikubujije, nubwo mwaba musanzwe muhuriye kuri byinshi, kuko Abraham ataratandukana na Loti yahoraga mu kuzerera ariko bamaze gutandukana, Imana yamweretse igihugu yamubwiye. Itangiriro 13:14 - Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati"Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba.

Fata icyemezo cyo gutandukana na ba Loti muri Uku kwezi Imana ikwereke icyerekezo cy’ibyo yaguteguriye.

2. Kwirinda kwirwanirira ngo ahari ni uko Ibyo wabwiwe bitinze gusohora, Aburahamu umwana yabyaranye na hagari niwe wabaye umwanzi wa Isaka. Iyo wirwaniriye uhura nibibazo bikagera no kubagukomokaho.

3. Guhora ukiranuka, kuko ibyo Imana igukorera byose iba ishaka ko werekana gukiranuka kwayo. Itangiriro 18:19 - Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho."

Amasezerano wahawe usenga menya ko satani atayishimira, Uko uhabwa amasezerano jya urushaho gusenga, kuko bizatuma uhorana imbaraga igihe utegereje, Igihe cyayo kizagere ugishikamy. Imana si umuntu ngo ibeshye, ibyo yavuze izabisohoza.

pastorviva.pcm@gmail.com Power of Change Ministries

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza