Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Mutima wanjye subira mu gitereko
Mutima wanjye subira mu gitereko

Umutima wawe ni inyama y’ingirakamaro, ikwiriye kurindwa, ndetse kurusha ibindi byose birindwa! Ariko kenshi usanga witaye kubidakwiriye kurindwa, ukibagirwa ikingezi.

Ese wari uziko iyo ufashe umwanya ugatinda ku bitagenda neza, bikura umutima wawe mu buruhukiro bwawo? Sigaho kwikorera umutwaro udashoboye. Ahubwo ibuka ineza Uwiteka yakugiriye kuko nayo irahari!

Zaburi 116:7 Mutima wanjye, subira mu buruhukiro bwawe, Kuko Uwiteka yakugiriye neza.

Iri ribe isengesho ryawe muri iki gitondo, ubwire umutima wawe ntuguhagararemo, kandi wibuke ko ibyo yakoze byari bikomeye gusumbya ibyo ubona ubu, nibisigaye izabikorera kwiyubahisha!

Ntijya ishoza urugamba itazarwana, kandi nta nkuru yo gutsindwa kwayo izigera itambuka mu matwi y’abayizeye by’ukuri.

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Cansilde kuwa 21-06-2016 saa 10:39
 

Ndafashijwe

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza