Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Mwirinde ibisindisha

Ibisindisha biri uburyo bwinshi, byaba ibinyobwa, ibiribwa,cg ibyo umuntu areba cg yumva bikamukura mu murongo,bikamushyushya ubwonko, byose twabifata nk’ibisindisha.

Ikibabaje nuko bamwe babifata bibwirako ariko kwigirira neza no kwikiza "stress" nyamara ijambo ry’Imana ritwerekako uretse no kuba byakwangiza umubiri w’ubifata Ahubwo bituma atagira n’umwete wo gusenga! Ikiza nuko ufite ubwenge yabyirinda. Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko MUGIRE UBWENGE MWIRINDA IBISINDISHA, mubone uko MUGIRA UMWETE wo GUSENGA . (1 Peter 4:7).

Bigaragare neza ko umuntu utirinda aba abuze ubwenge, bityo ntashobora kugira umwete ukwiye wo gusenga, biroroshye cyane ko yatungurwa n’iherezo rye!

Abantu benshi babaho nk ’aho iyi si ari cyo kintu gihari cyonyine cg kizahoraho. Ubuzima bwo ku isi ni bugufi. Waba uri umunyapolitiki, rwiyemezamirimo, umukozi wa leta, uwo uri we wese cyangwa icyo waba ukora cyose, iherezo rya byose naho ritaba vuba nk’uko benshi bakunda kubyitwaza,ariko iryawe ryaba umwanya uwo ariwo wose. Kristo Naho yatinda kugaruka Menyako aguhamagaye wowe utatinda kwitaba.

Bityo rero, baho ubuzima bufite intego yo kuzabana n’umuremyi wawe, anga kugira icyo wemerera kukurangaza ngo uyikureho amaso.

Hariho ubugome bwinshi cyane no kudatinya amategeko, kwigomeka nabyo bireze muri iyi si ya none. Kubera ibyo urukundo rwa benshi rwarakonje, Benshi ntibafitiye ishyaka n’urukundo Umwami nk -uko bagombye: -Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Matayo 24:12.

Ntuzemere ko ibyo bikubaho. Jya uhora unezezwa na Yesu. Unezezwe n’Umwuka Wera, n’Ijambo ry -Imana, no kujya mu rusengero kurusha kwibeshya ko ibisindisha byaguha umunezero. Unezezwe no guhimbaza Imana, n’ubwo waba uhura n’ingorane cyangwa ibintu bikomeye biri muri iyi si ya none.

Fata icyemezo bitewe naho ugana,wifata icyemezo bitewe naho uri uyumunsi

Bamwe bifuza ibyiza, abandi bakunda ibyiza,intwari zirakora ngo bize, gira icyo ukora uyumunsi ngo uzagire iherezo ryiza nawe

Niba ufashijwe, ntubyihererane Bisangize n’abandi

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
UBUHUNGIRO BWIZEWE Imigani 18:10 “Izina ry’Uwiteka ni...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza