Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Ntugahoze umutima ku bitagenda
Ntugahoze umutima ku bitagenda

Umwe mu migisha dufite yihariye dukomora ku Mana ni ugutekereza! Ariko Bibiliya itwereka ko ibitekerezo byacu bitagomba gutinda ku bintu ibyo ari byo byose, kuko uko umuntu atekereza ariko ari.

Dore ibyo Bibiliya idusaba gutinzaho ibitekerezo byacu:

Abafilipi 4:8 - Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.

Ntukajye Witekereza nabi cyangwa ngo uhoze umutima ku bitagenda neza gusa.

Kuko urugero rw’imitekerereze yawe nirwo rugero Imana ibanamo nawe.

Amosi 5:14 - "Mushake ibyiza mwe gushaka ibibi kugira ngo mubeho, ni bwo Uwiteka Imana Nyiringabo izabana namwe nk’uko mwibwira.

Hari igihe wumva amajwi akubwira ngo bireke, bivemo aho watsindiwe warekeye aho......., Ariko njye ndakubwira ngo

"Ongera ugeragaze Birashoboka!"

Hindura imitekerereze,ube umutsinzi mu byo wibwira.

pastorviva.pcm@gmail.com Power of Change Ministries

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza