Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Ntukabe ubonetse wese

1 Petero 2:5 - namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo.

Hari ubwoko bw’amabuye butandukanye, ariko yose ntakomera kimwe! Ese ibuye tubwirwa n’irihe?

Reka tubanze turebere hamwe bumwe mu bwoko bw’amabuye:

Ntube nk’Isarabwayi, ni ibuye ariko ntirihabwa ishusho umwubatsi ashaka yose, kandi rirakebana cyane ndarigereranya n’umukristo utemera guhugurwa, kandi uhora akomeretsa abandi.

Ntube nk’ikoro ni ibuye ariko rifite imyenge myinshi, amazi yinjiramo uko ashatse, ndarigereranya n’umukristo ufungurira umutima we ikije cyose.

Ntube nk’imonyi, ni ibuye ariko rivungagurika, ndarigereranya n’umukristo ugushwa n’icyo ahuye nacyo cyose agasenyuka nk’utigeze kumenya Kristo!

Dore ibuye ubwirwa kuba nkaryo ;

Ezekiyeli 3:9 - Uruhanga rwawe naruhaye gukomera nk’intosho rurusha isarabwayi, we kubatinya ngo ushishwe n’igitsure cyabo nubwo ari inzu y’abagome."

Intosho ni ibuye ryiburungushuye ( forme ronde,) rikomera cyane. Rihonda ayandi akameneka ni ryo Dawidi yicishije Goliyati Ube nka ryo rero nibwo utazakomeretswa n’ikije cyose ahubwo ikizaguhagurukira kizagwa imbere yawe.

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza