Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Ufite ubutware waremanywe muri Kristo Yesu
Ufite ubutware waremanywe muri Kristo Yesu

Mu isi duhura ni bintu byinshi bidusubiza inyuma, hari amajwi menshi agenda aduca intege ku buryo iyo uyemereye ukayaha umwanya muri wowe biba byarangiye, umwanzi abigenderaho akatubuza kugera ku mugambi w’Imana.

Kuri iyi ngingo Pasitori Vincent de Paul Nsengimana, avuga ko umuntu atagomba kwemerera amajwi yose amubwira ko nta cyo ashoboye. Yagize ati” iyo satani ashaka kuguca intege, atangira kuguteza abantu bagatangira kukwita amazina atandukanye n’ubutware waremanywe ndetse n’icyo ubuhanuzi bw’Imana bukuvugaho, iyo abonye ko nawe watangiye kwemera ayo mazina ubwo kaba kabaye!”

Intego ya satani ni ukwica, kwiba no kurimbura, iyo rero wamwereye ukemera ibyo akubwira, agenda aguca integer kugeza intego ye ayigezeho. Ntugomba kumwemerera rero! Hari icyo wakora

Mu buzima nyabwo bw’umukristo agomba guhora yatura ko afite ubutware kandi akirinda kwisuzugura, Pasitori Nsengimana avuga ko umukene akwiye kwatura ko ari umukire, umurwayi yature ko ari muzima ndetse n’umunyantege nke yature ko ari umunyambaraga.

Ibi bituma uhorana ibyiringiro byo guhora ukomeye mu butware Imana yakuremanye kandi ukabasha kugenda usa n’umuremyi wawe kuko yakuremye mu ishusho yayo.

Pasitori Nsengimana atanga ubutumwa ku bantu bose ko bakwiye gufata icyemezo cyo kumenya ko bafite imimerere y’Imana muri bo kandi ko bagomba kwitwara nk’umuremyi wabo. Avuga ko umuntu asa n’Imana adasa na satani cyangwa n’Isi ku buryo ari byo yakwifuza gusa nabyo ahubwo buri wese agomba gusa n’Imana kuko ariyo itanga ubutware bwose yaremanye abantu bayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza