Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Uko biri kose cya mu maso
Uko biri kose cya mu maso

"Abayuda na bo baracya baranezerwa, barishima bagira icyubahiro." Esther 8:16

Ibi byabayeho nyuma yuko Hamani wangaga abayuda urunuka,yaramaze kubambwa kugiti, nyamara agisongora akagishinga yaraziko,kizajyaho umwe mu bayuda!

Ahari hari uburozi baguteze ntiwanyura inzira burimo Hari abahize ko utazabaho, ariko uranga ubabanaho!

Imva bamwe bibwiraga ko wacukuriwe, ubu zamezemo ibyatsi Kuba uriho si uko satani yakijijwe cyangwa ngo ube warakunzwe na bose!

Ni uko itanga Umwuka ikiguhagazeho.

Kuba ukiri mu kazi si uko wakoze neza kurusha bose, Kuba ubyara bigakunda si uko usenga kurusha abapfushije, Kuba ugira abakikuvugisha nayo ni impamvu yo gushima.

No kuba ubona abatakwemera nabyo nuko ukiriho, udahari wakwangwa nande?

Ibyo ubura, cyangwa utagezeho ntibigukange kuko n’abapfuye bari bafite imigambi myiza iruta n’iyawe. Fata icyemezo kiza:

UCYE MU MASO,UNEZERWE KANDI USHIME

Iyo ukomeje gusoma izo nkuru z’abayuda, kubera icyemezo kiza bafashe cyo kwereka Imana ko bibuka ibyo ibakoreye,mu bihugu byose ngo barabatinye batangira KWIHINDURA Abayuda.

Mbega byiza,Buriya nawe ufashe icyemezo cyo GUCYA no GUSHIMA Imana, benshi bafata icyemezo cyo kuba ABAKRISTO!

Kuba Turiho si ibyo kwihererana, Tanga ubuhamya, shima, andika ibitabo bivuga imirimo yagukoreye.

pastorviva.pcm@gmail.com Power of Change Ministries

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza