Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Uko Pastor VIVA abona imyambarire n’imyizerere mu minsi (...)
Uko Pastor VIVA abona imyambarire n’imyizerere mu minsi ya none

Mu gihe hari ibitekerezo bitandukanye ku myambarire y’abakirisitu muri iyi minsi, UBUGINGO. com yagereye umushumba w’ Itorero Carmel Holy Temple, itorero ryabyawe na Minisiteri yitwa “Power of Change Ministries” atubwira ko iki ari ikintu abantu batumvikanaho anatugereranyiriza ibiriho n’ ibyanditswe byera biboneka muri Bibiliya.

Yagize ati “Iki ni ikibazo abantu badakunda guhurizaho,bamwe bati biterwa n’umuco abandi bati imyaka(age) n’ibindi ariko ijambo ry’Imana rigira icyo ribitubwiraho muri rusange kubizera Imana no kubayikorera by’umwihariko” Avuga ko hari kimwe mu bintu azi Imana idakunda, ati “Icyo navuga nuko Imana itemera kwerekana ubwambure ahera hayo waba umuhungu cyangwa umukobwa; muri make ni byiza kwambara ukikwiza”

Yakomeje agereranya imyambarire itandukanye iboneka hirya no hino n’ icyo Bibiliya ibivugaho.Ati “ Pawulo yandikira itorero ry’ i Korinto yabibukije ko ingingo zacu ziteye isoni, ari zo zo kubahwa kurusha izindi. 1 Abakorinto 12:23 “ …kandi izo ku mubiri zizwi ko ari iz’ icyubahiro gike ni zo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni nizo zirushaho gushimwa”

Imana ibwira Mose uko bazajya bambara na yo yababujije kuzajya burira urutambiro kugira ngo hatagira ugaragarizaho ubwambure. Kuva 20:26 “Kandi ntugashyire urwuririro rw’amabuye ku gicaniro cyanjye ngo ucyurire, kugira ngo ubwambure bwawe butakigaragariraho”

Pastor Vincent de Paul avuga ko inzu y’ Imana ikwiye kubahwa bityo ko ntawajya imbere y’umunyacyubahiro yambaye uko yiboneye. Akebura abashobora kwitwaza ko ari uburenganzira bwabo yagize ati “Ikindi n’aho bamwe bavuga ngo ni uburenganzira bwabo, Imana ireba umutima...ariko umudendezo wabo ushobora kubangamira abatarakomera mu byo kwizera, Ijambo riratubwira ngo ugusha umwana muto akwiriye kuzirikwaho urusyo akajugunwa mu Nyanja. Bityo icyabangamira mugenzi wawe cyose urakireka kugira ngo utagibwaho n’urubanza rwo kugusha mweneso – Abaroma 14:21”

Pasitori Nsengimana Vincent de Paul umushumba w’ Itorero Carmel asoza avuga ko uwambara akwiye kujya areba neza niba atanyuranije n’icyo Bibiliya ivuga. Ati “N’ubwo byose tubyemererwa ariko si ko bitugirira umumaro byose. ‘1Abakorinto 10:23 - Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko ariko ibitwungura si byose’.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza