Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Umugisha ntuyoba, naho uri wahagusanga!
Umugisha ntuyoba, naho uri wahagusanga!

Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’ izahabu n’ icyome n’ ishangi” (Matayo 2:11)

Twese tuzi ko Yesu yavukiye mu kiraro cy’inka , nyamara mugihe cye hoteli zariho! ariko igitangaje ni uko abanyabwenge bahamusanze bazanye amaturo!

Hari abami bibera mu biraro (mu buzima busuzuguritse) ariko kuba uri mu bibazo ntibikuraho icyo Imana yakuvuzeho kandi umugisha wawe ntuzayobera kubatuye aheza kukurusha kuko si uwabo.

Twese tuzi ubuzima bwo mu kiraro; nta mwuka mwiza uhari, nta mashuka n’uburiri bwiza bihari, ntaho kumanika imyenda,.....ariko Yesu yarahavukiye, kugira ngo nawe ukomeretswa na kavukire yawe, umenye ko bitakubuza kuba Umwami( kazi).

Menyako ibibazo byakubayeho bidakuraho icyo uwakuremye yakuremanye. Ikibazo ni ukujarajara,ngo urashaka aheza wabonera umugisha,kandi naho uri wahagusanga!

Uwamenya ishuri ryigaho abazaba Abayobozi twese twajyanayo abana bacu, ariko kuko ubutware bwose buva ku Mana Ukuyobora uyumunsi mu kazi, Mu itorero,.... abamubonye akura ubabajije kenshi bakubwira ko batigeze bamutekereza na rimwe bumva bitanashoboka ko yaba ukomeye. Ashobora kuba yariberaga mu buzima bukomeye ibihe byinshi, yarize nabi nta minerval,.....ariko icyo uzaba ntaho kijya. Usanze umuntu ari mu kiraro (ibigeragezo) ukamubwira ngo humura uzaba umwami (uzagira imigisha) yakubwira ngo iyo mba nari mbonye ibiryo ibindi winshuka.

Dawidi yaravuze ngo: " mba narihebye iyo ntizera ko nzabonera ukugira neza mu isi y’ababaho" (Zaburi 27:13-14) . Hari ibyari gutuma yiheba,ariko ibyo yizeye bituma akomera.

Yesu yaravuze ngo: “Ubwami ntibuzaza bwerekanwa ngo buri hariya ahubwo buri mu mitima yacu”. Kuba ufite Yesu biguhindura ukomeye,ibindi ni inyongera. Tuboneka nk’abakene ariko dutungishije benshi.

Imana yarindiye Yesu mu kiraro ntiyicwe n’imbeho n’umusonga, n’ umwanda waho nta bikoresho byibanze bihari, niba ariyo wizera ikiraro urimo uzakivamo nta mase akunukaho,kuko iyo Imana yavuze ngo baho ubaho, itanze amahoro nta watera amahane.

Imana yahase abanyabwenge bava ku mpera y’isi bazana zahabu nawe shikama aho uri,umugisha uzahagusanga kuko ni uwawe mu bibazo uzahasubirizwa ubyibagirwe,

Yesu avuga ko abaretse byose bakamukurikira bazabishumbushwa, akomeza avuga ngo nimwe mwihangananye nanjye mu byo nageragejwe byose nanjye mbabikiye ubwami.

Uri uwo Imana ikwita, kurusha uko uri Uwo abantu bakeka ko uriwe.

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES®

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza