Ibiheruka Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  |  UMUGISHA UZANWA NO KWISUBIRAHO  |  Mbese uri umwigishwa cyangwa uri umufana wa Yesu?  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » Umukristo usenga rimwe na rimwe, ntiyanesha satani (...)
Umukristo usenga rimwe na rimwe, ntiyanesha satani ukora buri gihe

Hari impamvu nyinshi zituma dusenga, ariko ndashaka kuvuga kuri ebyiri :

#1 Gusenga Imana kuko ibikwiriye,iyi niyo mpamvu iruta izindi

#2 Gusenga kuko dufite umwanzi uturwanya,ngo tubone imbaraga zo kumunesha.

Yesu ubwo yari kw’isi yabonaga intambara ziyirimo, kandi yari azi ibanga ryihariye ryo kunesha uzitera ariwe satani, niko kuribwira intumwa ze aho Yagize ati : "Nuko rero mujye muba maso, MUSENGE IMINSI YOSE kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu."Luk21:36

Yavuze gusenga iminsi yose,si rimwe na rimwe kuko umwanzi wacu akora buri gihe! Si ukunyuzamo ngo usenge cg gusagurira Imana igihe nkuko benshi batwarwa umwanya wose niby’ubu buzima babigenza.

Ubwo intumwa Pawulo yandikiraga itorero ryi Tesaloniki nawe yongeye kubibutsa ko ntagihe bakwiriye gupfusha ubusa kuko satani we ntanarimwe ahuga cyangwa ngo arambirwe Yabasabye ibintu bibiri byingenzi bikwiriye kuranga umukristo wese "kwishima no gusenga ubudasiba."

Yagize ati : Mwishime iteka, musenge ubudasiba, 1Tes5:16-17

Nanjye nti "ntugasenge rimwe na rimwe kuko umwanzi wawe akora buri gihe"

Bigire ubuzima gusenga ubudasiba

Pastorviva.pcm@gmail.com POWER OF CHANGE MINISTRIES

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

BYA BIHE BYIZA BYO KWEGERA IMANA Nimuze murebe imirimo y’Imana, Iteye...
NIHE WASENGERA IKAKUMVA? "Imana ni Umwuka, n’abayisenga...
UMUSATSI WAWE URABAZWE "Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu...
IMANA YA ELIYA IKUMVE! 2 Abami 2:14 "Yenda wa mwitero...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza