Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Viva Vincent de Paul NSENGIMANA » Text » “Yesu ntiyigeze adutuma gutera abantu ubwoba” Pastor (...)
“Yesu ntiyigeze adutuma gutera abantu ubwoba” Pastor Viva

Inshingano ikomeye Imana yahaye abakristu ni ukugeza ku bantu Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu, ariko uburyo ubwo butumwa bugezwa ku bantu buratandukanye. Hari ababujyana mu buryo bw’iterabwoba .

UBUGINGO.COM yegereye Pastor Vincent de Paul Nsengimana (Pastor Viva), agira icyo avuga kuri bene ubu buryo bwo kugeza Ubutumwa bwiza ku mahanga yose, anagira inama aha abakristu y’uko bakwiye kubwira abantu inkuru nziza ya Yesu Kristu.

Yibutsa abakristu ko Imana ari Umugwaneza. “Umuntu yakoze nabi, Birumvikana ko Imana itamutumaho ngo ‘nguhaye umugisha’ ahubwo yamutumaho imusaba kuva muri iyo nabi. Ariko uko Imana ikora, ni uburyo bw’ubugwaneza. Yesu ni umugwaneza kandi aroroheje mu mutima.”

“Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa.”Abagalatiya 6:1. Yifashishije iri Jambo, Pastor Viva avuga ko kuba umuntu yakoze icyaha, bitavuze ko Imana irahita imwica.

“Hari aho wumva abantu baba bakiri abana mu Mwuka, cyane cyane abavuga ko berekwa (nemera ko kwerekwa ari imano iva ku Mana), usanga iyo bihanisha umuntu bavuga bati ‘niyihane, natihana Imana iramucishamu idirishya’. Iryo ni iterabwoba, kandi Imana si iy’iterabwoba.”

“Bibiliya itubwira guhugura bene uwo muntu mu bugwaneza. Ntabwo umuntu yihanishwa nuko bamubwiye ko natihana Imana imwica, kuko yashobora kumwica igihe ari kugikora. Icyo mbona ni uko Imana ikunda abanyabyaha, uretse ko idakunda icyaha.”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza