Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Remy RWAGASORE » TEXT » Wikwemera ko agakiza kawe kaba ak’izina gusa! Pasitori (...)
Wikwemera ko agakiza kawe kaba ak’izina gusa! Pasitori Remmy Rwagasore

Agakiza ni impano ikomeye twahawe n’Imana kuko ibintu byose ni byayo, isi n’ibiyuzuye byose ni iby’Imana, niyo mpamvu nta mpungenge twakagize mu buzima bwacu kuko Imana ifite imbaraga zo gukora ibintu byose.

Pasitori Remmy Rwagasore ashingiye kuba Imana ibasha gukora agato ari nayo ishoboye gukora akanini, avuga ko nta mpamvu yo kwirwanirira ahubwo igikenewe ari ugusha Imana n’umwete wose. Rwagasore yaravuze ati” niba satani ari kugukiniraho yaba mu myizerere yawe, biragaragaza ko mu rugo rwawe naho adashobora kuhareka, icyo ukeneye niki: injira mu mwuka w’intambara kuko ijambo ry’Imana ari ukuri kuko rivuga ko Uwiteka akunda abamukunda kandi abamusakana umwete bose babasha kumubona.”

Kuri Pasitori Remy Rwagasore, abonako kuba ijambo ry’Imana ari ukuri kandi amasengesho y’umukiranutsi akaba agira imbaraga zikomeye igihe yasenganye umwete, asanga yahindura ibintu byinshi bikomeye igihe abantu bose baba bahagurutse bagasenga kandi anasaba abantu bose ko bakwemerera Yesu Kristo akabafasha kurwana intambara zose bahura nazo mu buzima.

Kubera imbaraga abizera Kristo Yesu by’ukuri bafite, Pasitori Rwagasore abasaba ko barushaho kugira umwete wo kumenya ibibarwanya kugira ngo babashe kumenya inzira zo kubirwanya no guharanira ko agakiza kabo katagomba kuba ak’izina gusa. Ntukwiye kureka imbaraga ziri mu gakiza wahawe ziba izo ku izina gusa ahubwo haranira kuzikoresha.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza