Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Rwigamba Clement » TEXTES » “Uburyo bwo gushaka no kumva ijwi ry’Imana” Pasitori (...)
“Uburyo bwo gushaka no kumva ijwi ry’Imana” Pasitori Rwigamba Clement

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye bakubwira ko Imana ivuga kandi abayishakanye umwete bose bayibona, aha umuntu yakwibaza uburyo Imana ivugamo cyane cyane ko abantu babivuga mu buryo butandukanye. Mu kwifuza kumenya byinshi bijyanye no gushaka Imana ndetse no kuvuga kwayo, twifashije Pasitori Rwigamba Clement.

Uyu mushumba agaragaza uburyo butandukanye umuntu yakwegeramo Imana kuko asanga nta muntu n’umwe udafite icyo yasaba Imana.

Pasitori Clement yagize ati” Umuntu yegera Imana mu buryo bubiri, iyo usenga hari ibintu byinshi uba ugomba gushimira Imana, hari ibintu byinshi uba utazi ugomba gusobanuza Imana kandi hari ibindi uba udafite uba ugomba gusaba Imana ubwo ni uburyo bwo kwegera Imana mu isengesho”

Uburyo bwa kabiri Pasitori Rwigamba Clement avuga, agaragaza ko gusoma ijambo ry’Imana ari uburyo bwiza Imana ivuganiramo n’abantu, yakomeje avuga ati”iyo urimo usoma ijambo ry’Imana, uba uri kubwira Imana nayo ikagusubiriza muri Bibiliya kuko Imana iteka ikoresha ururimi umuntu ibwira yumva”

Cyakora Rwigamba avuga ko Imana ikoresha uburyo bwinshi mu kuvugana n’abantu bayo bafite umwete wo kuyishaka no kuyegera. Avuga ko Imana ishobora gukoresha ijambo ryayo muri Bibiliya ikavugana nawe, ishobora gukoresha umuhanuzi, inzozi ndetse ishobora no kuvuganira nawe mu Mwuka wera, ikirengejeho avuga ko Imana ishobora no gukoresha umupagani udasenga rwose mwavugana ukumva Imana imunyujijemo ibyo wifuzaga ko ikubwira!

Abwira abantu bose ko bakwiye gusenga no gusoma ijambo ry’Imana kugira ngo barusheho gukura mu kumenya uko Imana ivuga.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza