Ibiheruka Uko amagambo 7 Yesu yavugiye ku musaraba akurikirana n’amasomo akubiyemo  |  Inyungu zo gutitiriza Imana  |  Ibintu 4 bituma Imana iba ikuretse  | 
Home page » Abigisha » Pastor Straton Gataha » “Ntangazwa n’abantu bafite ubwenge ariko ntibabukoreshe (...)
“Ntangazwa n’abantu bafite ubwenge ariko ntibabukoreshe ngo babere abandi umugisha” Rev. Gataha Straton

Imana yatanze ubwenge kandi itanga n’uburyo bwo kubukoresha, hari abantu biyemeza kandi bagasezeranya abandi ko hari ibyo bakwiriye kuzabakorera mu kubahesha umugisha ariko bikarangira batabyubahirije.

Rev. Straton Gataha uyobora itorero Vivante mu Rwanda (Eglise Vivante de Jesus Christ), mu kiganiro yagiranye na Ubugingo.com, yagize ati” sintangazwa n’impanuka y’imodoka yabereye ku muhanda, umuntu rwose bishoboka ko yarangara akagonga cyangwa agakora indi mpanuka ahubwo ntangazwa n’umuntu udakora ibyo yiyemeje gukora kandi mwari mwabisezeranye ahubwo ugasanga yakoze ibitandukanye n’ibyo mwavuganye.”

Kuri Straton asanga iyo umuntu adakoze ibyo mwasezeranye aba rwose akoze ibidakwiriye umwizerwa kandi ntabwo abakoze ibijyanye n’ubwenge Imana yamuhaye. Aganira na Ubugingo.com, yaravuze ati” ntangazwa cyane n’abantu bafite ubwenge ntibabukoreshe mu gufasha no kubera abandi umugisha ahubwo bakabukoresha mu guhemuka, abo rwose barantangaza.”

Rev Straton Gataha asanga umuntu wese wagiriwe umugisha wo kwiga, kugira aho akomoka hamwemerera kuba afite indangagaciro z’abantu bazima bafite ubwenge, ko bakagombye gukoresha ayo mahirwe bagiriwe mu guhesha abandi umugisha no gukora ibyiza basezeranye kuko umugabo ari uwicarana n’abandi agahamya ibyo yasezeranye aho guhemuka.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Kwamamaza
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza