Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor TAYI Gregory » Text » Malayika w’Imana
Malayika w’Imana

Inkuru ya Aburahamu itwereka ukuntu yatumye umugaragu we Eliyezeri kujya gushakira umuhungu we Isaka umugore ; ariko uyu mugaragu akaza kugira impungenge z’uko umukobwa azabona atazemera kujyana nawe.

Aburahamu yamwibukije inshuro nyinshi marayika yajyanye nabo, bimuha gutinyuka no kwizera ko n’iyi nshuro, marayika azamufasha mu butumwa yahawe na shebuja. Ageze mu gihugu bamutumyemo, yarasenze asaba ikimenyetso kizatuma amenya umukobwa Imana yatoranirije Isaka.

Igikorwa cyose cy’Imana kigira Marayika woherezwa kuduherekeza no kudushoboza iyo turi mu bushake bw’Imana. Icyatumye Rebeka atoranywa nuko atahaye amazi Eliyezeri gusa, ahubwo yongeyeho no kuvomera ingamiya ze. Bombi kandi bahawe umugisha kubera Marayika w’Imana wabayoboye.

Hari marayika w’umugisha kuri bamwe, ariko akabera umuvumo abandi. Urugero ni urwa Marayika wohererejwe Abisirayeli akabarwanirira, ariko agateza ibyago Abanyegiputa. Marayika w’Imana atujya imbere n’inyuma akatuyobora aho Imana ishaka.

Tugomba gukurikiza icyo cyerekezo, kuko iyo tutabikoze,turatandukira, tukayoba. Urugero tubona muri Bibiliya ni urwa Yona, wataye icyerekezo cy’Imana agahura n’amakuba menshi, kugeza igihe agarukiye mu nzira nyayo. Marayika w’Imana yari akimutegerereje aho yayobeye. Urundi rugero ni urw’abanyabwenge bayobeye kwa Herode, bagiye gushaka Yesu.

Marayika w’Imana aza mu buzima bwacu kugira ngo adushoboze gukora neza umurimo runaka mu bwami bw’Imana. Yesu yigisha intumwa ze, yazibwiye ko gukorera ubwami bw’Ijuru bizasaba gukora ibirenze gukiranuka kw’Abafarisayo bakoraga ibyo basabwe n’amategeko gusa.

Nidukora tukarenza ibyo dusabwa gukora, nibwo tuzabona umugisha. Dukwiye gukurikiza urugero rwa Yesu uduha ibyo twasabye akanaturengerezaho.

#Ibyanditswe: Itangiriro 24:6-7; Zaburi 91:11; Kuva 14:19-20; Itangiriro 24:14; Imigani 11:25; Matayo 5:20

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza