Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Uwambaje Emmanuel » Text » Impamvu ituma abantu basenga badahinduka
Impamvu ituma abantu basenga badahinduka

Matayo 9.14-17 Uyu munsi turarebera hamwe impamvu bamwe mu bantu basenga kenshi, nyamara ukabona nta mpinduka ibagaragaraho; ibi bituma abapagani baduseka, bakibaza impamvu abantu bajya mu rusengero ariko ntibahinduke. Ariko Umuntu usenga akwiriye kugira ingeso nziza, zituma abadakijijwe bakizwa.

Iyi nkuru dusomye, abigishwa ba Yohana basanze Yesu bamubaza impamvu biyiriza ubusa kenshi, ariko abigishwa ba Yesu ntibiyirize ubusa. Yesu yabasubije ko akiri kumwe nabo, batakwiyiriza ubusa ariko ko namara kugenda baziyiriza ubusa.

Yesu yababwiye ko nta wutera ikiremo cy’igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari. Ababwira kandi ko nta wusuka vino y’umutobe mu mifuka y’impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara.

Yesu yavuze atyo kuko yabonaga imitima yabo yanduye, kuyigerekaho amasengesho menshi ntacyo bimaze. Abantu benshi biyiriza ubusa basaba ububyutse, basaba Umwuka Wera, ariko imitima yabo irimo kamere ya kera Imana ntibasubiza kuko imitima yabo yuzuyemo ibyaha.

Pawulo yandikiye abefeso (6:10-18), yababwiye ikibanziriza gusenga, nubwo abantu babicurika, bagahera ku gusenga ariko batujuje ibisabwa. Mbere yo gusengesha umwuka iteka ugomba kubanza kwihana ibyaha byawe, ukabyatura, ukabireka; ugahagarara ushikamye mu gakiza, ukagendera mu kuri, ugakiranuka, ukagendana kwizera, ubutumwa bwiza ukaburinda, ijambo ry’Imana ukarirwanisha; ukabona gusenga.

Abantu birengagiza ibyo byose bagashaka gusenga kandi batabanje gukora iby’ijambo. Ibyo nibyo Yesu yagereranyije n’umufuka ushaje kandi ushaka ibintu bishya. Abadakora ibyo Yesu yabise abafarisayo n’indyarya, yabagereranyije n’ibituro bisize ingwa inyuma, ariko imbere ari amagufwa; bashaka kurebwa no gushimwa gusa (Matayo 23) .

Usanga abantu bihana utwaha duto, ariko bya byaha bikomeye bakabica ku ruhande, nyamara bagasenga, ariko Imana ntizabumva. Yesu yaravuze ngo banshimisha iminwa imitima iri kure; iyo abantu banze guhinduka bagakomeza gusenga, bahinduka abanyedini, bavuga ibitandukanye n’ibyo bakora. Pawulo yatanze inama ngo ntimwishushanye n’ab’iki gihe ahubwo muhinduke rwose, mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye ibyo Imana ishaka (Abaroma 12:1-2).

Abanyabwenge bari maso, nibo bamenye ko Yesu yavutse kandi atariho batuye nyamara abahatuye ntibabimenye kuko imitima yabo yari mu mwijima. Ana na Simiyoni bari abakiranutsi bagategereza ihumure ry’abisirayeli nubwo bari barashaje ariko bari bafite imitima mishya, nabo bamenye ko Kristo yavutse baramuramya. Abandi kuko imitima yabo yari ishaje ntibamenye ko Yesu wahanuwe ari muri bo!

Duhinduke rwose nibwo tuzamenya ibyo Imana ishaka, tudahindutse twakomeza kuboneka kenshi muri gahunda y’amateraniro ariko Imana ntiduhe ububyutse twifuza. Ijambo rivuga ko iyo nzira umugenzi naho yaba umuswa atazayiyoba, ariko abanduye imitima bo bazayigwamo.

Dusabe umutima mushya umenya ibyo Imana ishaka. Nugira umutima mushya, Imana izajya iguha amakuru mashya; naho waba warashaje utakiboneka mu rusengero. Iyo duhindutse rwose tumenya imigambi Imana idufiteho, n’ imigambi ifite ku gihugu no ku itorero ryayo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Safari kuwa 19-07-2016 saa 10:33
 

Ndabashimiye ijambo ryiza mutugejejeho none ko uvuze ngo abantu benshi bihana utwaha duto gusa ese itandukaniro n’irihe hagati y’icyaha gito n’icyaha kinini?

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza