Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Uwambaje Emmanuel » Text » Ntidukwiye gusubira inyuma ngo dukore ibyo twahozemo
Ntidukwiye gusubira inyuma ngo dukore ibyo twahozemo

Abaheb 11:13-16 Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi. Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu.

Dufite abantu byoroheye gusubira inyuma. Kera abarokore hari ibyo bakoraga bibakomeza mu rugendo, iyo bakizwaga uretse gusobanura Bibiliya basomaga agatabo k’umutima w’umuntu, agatabo k’umugenzi, barangiza bakajya i kabela muri congo. Habaga umuhanuzi witwaga Mariam kinyamarura, wabigishaga inyigisho zo kubakomeza muri uru rugendo.

Aka gatabo k’umugenzi, kanditswe na John Bunyan, ntiyize ariko yari azi ubwenge bwinshi, kandi ntiyari azi Imana. Umunsi umwe aza kumva ijwi rimubaza niba ahitamo kuguma mu byaha cyangwa agahitamo kureka ibyaha akaza mu gakiza.

Yaje guhura n’abakristo bamubwira umunezero wo mu gakiza, ntiyahita afata umwanzuro . Ariko yaje gukizwa. Impamvu muri iyi minsi abantu batabwira abantu iby’agakiza ni uko kababihiye. Kera umuntu yarakizwaga, kubera umunezero w’agakiza, akaba umubwirizabutumwa w’ubushake, akagenda abwira abantu ibya Yesu. Kandi ukimara gukizwa warabirenganyirizwaga, bigatuma ubikomeramo.

Ikibazo kiriho ubu, kinatuma abantu batabwiriza abandi ni uko ibyo abatizera bakora n’abakristo babikora ; kubera iyo mpamvu bakaba ntaho bahera bababwira kureka ibyaha nabo bakibikora.

Nyuma haje kwima umwami, wabujije abantu batari aba Pasitori kuvuga ubutumwa. Bunyan we akomeza guhamya, baramufata baramufunga imyaka 12, ageze mu buroko ati "mungiriye neza", atangira kubwiriza imfungwa, yafunguwe bose bamaze gukizwa. Bamufunguye yakomeje kubwiriza ubutumwa bwiza, barongera baramufata baramufunga. Agezemo ahishurirwa uko bigenda umuntu akijijwe, ko ahinduka igitutsi, bakamukwena. Aho niho yahise yandika igitabo cy’umugenzi.

Ibyo yeretswe :

Bunyan yarose ibintu arabyandika. Kenshi bijya bigorana ko umuntu arota inzozi ngo akomeze azibuke, anazandike. Yarose ari mu butayu bugereranwa n’isi, yabonaga umugabo uhetse umutwaro ateye umugongo urugo rwe. Yasomaga igitabo arira aboroga. Iyo tuvuze ubutumwa niyo nyungu yacu y’ukuri. Ijambo ry’imana rigira imbaraga zo guhindura umuntu. Ibyakozwe 2:37 muhindukire.

Muri iyi minsi abantu ntibakunze ijambo ribahindura, barashaka kumva ibibanezeza bijyanye n’irari ryabo. Ukumva bamwe baranavuga ngo dushyiriremo ya ndirimbo imfasha, ariko nta ndirimbo ihora ifasha umuntu. Umwana urwaye inzoka niwe utoranya ibyo arya nibyo atarya ; ariko iyo bamuhaye umuti, akazituma, araruhuka, noneho akagira appetit akarya byose. Petero, amaze kwigisha, abantu bibacumita mu mitima, baravuga ngo bagabo benedata, tugire dute ?

Inshuti ze n’urugo rwe byagenze bite ?

Bamwise umusazi. Tumaze gukizwa isi, igomba kutwita abasazi, nubwo turi bazima. Kuko ibinezeza abakijijwe bitandukanye n’ibinezeza abapagani. Uwo bita umusazi ni umuntu ukora ibinyuranye n’ibyo abandi bakora, aba akeneye kuyoborwa. Ariko twe twasaze ibisazi bituma tuyobora abandi.

Muri aka gatabo, umugore we n’abana, batekereje ko namara kuryama akaruhuka, biza gushira ariko siko byagenze. Kuko yavugaga ko atazi iyo ajya niyo ava.

Mukristo ahura na mubwirizabutumwa :

Mukristo yaramubwiye ati sinshaka kurimbuka. Uwo ibyaha bitababaje, ntamenya ububi bwabyo. Ijambo ry’Imana riturangira inzira. Mukristo yari asanganywe umutwaro, ahuye na mubwirizabutumwa amwongerera undi mutwaro, werekana umujinya uzatera.

Mukristo arangirwa inzira :

Mubwirizabutumwa yamweretse ko agomba kunyura mu irembo rifunganye, ikibazo ni uko ntawugishaka kurinyuramo. Muri iryo rembo, ntawubasha kwinjiranamo ibyaha kandi iryo rembo ribangikanye na gehinomu. Yanamweretse itabaza. Ijambo ry’Imana ni itabaza ry’ibirenge byacu. Mukristo yahise yiruka inzira ijya mu ijuru, nta kureba inyuma ni ukwiruka.

Umugore n’abana baramukurikiye bashaka kumugarura, yipfuka amatwi, kuko yibukaga umujinya wenda gutera. Iyo ukijijwe ntibivuga ko utita ku rugo rwawe, urabagaburira, ariko ukibuka ko buri vi ryose rizipfukamira.

Yesu yaravuze ngo uza aho ndi, ntiyange se na nyina ntakwiye kuba umwigishwa wanjye. Ibi ntibivuga ko ubanga urwango, bisobanura ko dukijijwe, bashobora no kuduca, tugatandukana nabo ku bwa kristo, ntitube tugihuza.

Kera niko byagendaga, umuntu yarakizwaga akaba igicibwa, bakamwirukana mu rugo, akajya kubana na benese yaba agiye no gukora ubukwe, bakanga kubumukorera akabukorerwa na benese. Yaba arwaye akiri iwabo, bagahamagara benese bati umuntu wanyu yarwaye muze mu mutware kwa muganga. Byaterwaga nuko yabaga atandukanye nabo muribyose, adakora nkibyo bashaka, bakamuca.

Kera hari abantu bagiye basubizayo inkwano, kuko iwabo babaga bakiriye inkwano z’abatizera. Abo bakristo bagahamiriza iwabo ko batabana n’abapagani. Ariko ubu siko bimeze, abarokore, baraza bakakubwira ko bakundanye n’abapagani, bagiye gushakana, kandi byari ikizira.

Kera abakristo, ntibajyaga mu kabari, ariko ubu basigaye bajyayo, bigatangira bafata Fanta, abatizera bari kumwe bafata inzoga, bikaza kurangira bazinyoye, bagakina amakarita n’igisoro mu kabari, ku cyumweru, bakagaruka mu rusengero bakaririmba. Hari n’abasigaye bakora iminsi mikuru, bagatumira orchestre zo mu isi ngo nizo zibagwa neza, kuko babihiwe nibyo mu nzu y’Imana.

Twibuke aho twavuye nubwo twabizira. Isi isigaye idushima ko twaziruye ibyo twahakanaga kera. Usanga tumeze nk’abariye uburozi. Hari abantu batatwemerera kwinjira mu nsengero zabo nko mu kiriziya ngo tubwirize cyangwa mu musigiti, ntibanemera ko chorale zacu zijyamo, ariko twe tukabemerera ko baza ku ruhimbi, bakatubwira kandi bo badashobora kwemera ko tujya iwabo ngo tubwirize. Ko twavuyeyo turacyashakayo iki ?

Ariko ijambo ryatubwiye ngo iyo baba barakumbuye iyo bavuye, byashobokaga ko basubirayo, ariko ngo batumbiriye umudugudu urushaho kuba mwiza.

Ibya nyamujyiryanino

Ni ukuvuga ngo ni umuntu ujya ahantu habiri mu gihe kimwe. No muri iyi minsi dufite abantu bameze batyo, bashaka gufata impu zombi. Usanga hari inyigisho ziryoheye amatwi abantu bashaka kumva, bagera hano, bagasanga barabigisha iby’ibiryo, nkuko bajya babyumva iwabo, bigatuma badakizwa. Ariko Uwiteka aravuga ngo nimwitandukanye, muve hagati y’aba bandi.

Nyamujyiryanino na mudakurwakwijambo, bakurikiye Mukristo. Nyamujyiryanino akajya amubaza ibyo bazabona mu ijuru. Hari abantu bifuza kujya mu ijuru, ariko bakabona inyigisho zibayobya ko nta byago umukristo ahura nabyo mu rugendo. Ni ikinyoma, mu isi turi abashyitsi n’abimukira, iwacu ni mu ijuru, ahataba ibyago, twemera gusekwa.

Kera umurokore yanyurwaga nibyo afite, ariko muri iyi minsi no mu makwe barashaka ibintu bihambaye, ariko urugo si biriya bigaragara mu bukwe, ni ibikurikira nyuma.

Twemera guhinduka bashya, ntitwishushanye n’ab’iki gihe. Iminsi tumaze niyo myinshi kuyo dusigaje, twitware neza, turengere ubugingo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

Ntagitekerezo kiratangwa kuri iy'inkuru

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza