Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor Uwambaje Emmanuel » Text » Umwuka wera ni nde? kuwuzuzwa bimaze iki? Nakora iki (...)
Umwuka wera ni nde? kuwuzuzwa bimaze iki? Nakora iki ngo nywuzuzwe?

Ibyakozwe n’Intumwa 1:3-5 3 Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’Imana. 4 Nuko abateraniriza hamwe, abategeka kutava i Yerusalemu ati “Ahubwo murindire ibyo Data yasezeranije, ibyo nababwiye: 5 kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.

Ibyakozwe n’Intumwa 2:4 Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.

Mu kinyejana cya mbere niho abizera Kristo, batangiye kwitwa abakristo babyiswe n’abatizera, bitewe n’uko babonaga imyitwarire yabo n’imikorere yabo isa n’iya Kristo bizera. (Ibyakozwe n’Intumwa 11.26)

Kubera iki ibi byabaye gutya? Ni uko abizera Kristo, bo mu kinyejana cya mbere, bari barasobanukiwe iri banga ryo kuzura Umwuka Wera, kandi bakariha agaciro!

Yesu yabwiye abigishwa be, ko nibamwizera bazakora imirimo nk’iye, ndetse bagakora n’iyiruta. (Yohana 14.12); ntabwo bari gushobora gukora imirimo nk’iya Yesu, badafite kamere ye, n’ubwo bari bamaranye imyaka itatu hafi n’igice, abigisha ijambo ry’Imana, kandi akorera ibitangaza imbere yabo; ahubwo bashoboye kugera kuri uru rwego, bamaze kuzura Umwuka Wera.

Mu by’ukuri, ibi Yesu yabwiraga abigishwa be, byari imibereho y’indengakamere; Gukora nka Yesu? Kugenda nka Yesu? Gukora ibirenze ibyo yakoze? Ntibisanzwe! Ariko byarashobotse igihe bari bamaze kuzura Umwuka Wera, kamere ya Yesu n’ubushobozi bye byahise biza muri bo. Kugira ngo natwe rero muri iki kinyejana bikunde, tugomba gusobanukirwa ibi bikurikira:

1. Umwuka wera ninde? 2. Kuzuzwa Umwuka Wera ni iki? 3. Kuzuzwa Umwuka Wera bimaze iki? 4. Twakora iki kugira ngo twuzuzwe Umwuka Wera?

I. Umwuka Wera ni nde?

a. Umwuka Wera ni Imana kandi ni umwe mu bagize ubutatu bwera; angana na Data wa twese na Yesu. (Matayo 28.18-19),

b. Si ikintu afite ubumuntu (Personality), (Abefeso 4.30).

II. Kuzuzwa Umwuka Wera ni iki?

Ni ukuyoborwa no gushobozwa n’Umwuka Wera! Ni ugukorerwamo n’Umwuka Wera, ku buryo kamere n’ubutware bya Yesu Kristo, bigaragarira mu muntu!

III. Bimaze iki kuzuzwa Umwuka Wera?

1. Kuzuzwa Umwuka wera bidushoboza kugira imibereho yejejwe:

a. Kwera imbuto z’Umwuka Wera: (Abagalatiya 5.22-23); wakwera gute imbuto z’Umwuka Wera kandi utari Umwuka Wera? Ni ukwemerera gusa umwuka wera akerera imbuto ze muri wowe! Izi mbuto ni kamere ya Yesu!

b. Iyo umuntu yuzuye Umwuka Wera, amuyobora mu kuri kose. (Yohana 16: 13);

2. Iyo umuntu asenze yuzuye umwuka Wera, amasengesho ye agira imbaraga, asenga nk’uko Imana ishaka. (Abaroma 8.26-27);

3. Umwuka Wera ahindura umuntu akamugira mushya. (1Samweli 10.6)

4. Adukoresha imirimo idasanzwe itangaje: (abacamanza 14.6).

5. Adushoboza kunesha ibigeragezo: Igitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa, kigaragaza ko intumwa zashoboye kwihanganira akarengane gakomeye, kubwo kuzura Umwuka Wera, zemera no gupfa urupfu rubi zizira guhamya Yesu!

IV. Wakora iki kugira ngo wuzuzwe Umwuka Wera?

1. Kwihana ukakira umwami Yesu, (1 Abakorinto 2.14)

2. Kugira inyota n’inzara, (Matayo 5.6).

3. Kwatura icyaha cyose cyangwa kutaba ububiko bw’ibyaha, (1Yohana 1.19).

4. Gutanga imibiri yacu, ikaba ibitambo bizima, byera, kandi bishimwa n’Imana; cyangwa kwiha Yesu ngo atuyobore muri byose. (Abaroma 12.1-2)

5. Gusenga (Matayo 7.7)

6. Kwizera (1Yohana 5.14-15).

Niba dushaka kuba abakristo bazima, bagenda nk’uko Kristo yagendaga, bakora nkawe, ndetse ibirenze ibyo yakoze; dukeneye kuzura Umwuka Wera, kandi tukemera kuyoborwa nawe muri byose. Imana idufashe!

Pasteur UWAMBAJE Emmanuel

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Thierry tubane kuwa 11-05-2016 saa 14:51
 

Nifuza kumenya aho bavu ngo imbaraga zu Mwuka wera niba bivugitse
kandi tubonako umwuka ar’Imana

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza