Ibiheruka Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe ryari?  |  Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana.  |  Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku bwa Nowa  | 
Home page » Abigisha » Pastor ZIGIRINSHUTI Michael » Text » Kuki Imana yemera kudutanga? Pastor Zigirinshuti
Kuki Imana yemera kudutanga? Pastor Zigirinshuti

Yobu 1:12 Uwiteka asubiza Satani ati"Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe." Nuko Satani aherako ava imbere y’Uwiteka. Yobu 2:6

Uwiteka abwira Satani ati"Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda." Matayo 10:28 Kandi ntimuzatinye abica umubiri badashobora kwica ubugingo, ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu.

Umuntu yakwibaza impamvu Imana yemera kudutanga ikaduha Satani tukageragezwa. -Niho Imana isarura amashimwe, ku bayo bageragezwa -Niho dukura ubuhamya, nta handi twabukura -Uko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi (ikintu kitaremereye) kwiyongeranya, kuturemera ubwiza butagira akagero tuzahishurirwa. Uwamenya izi mpamvu neza yajya akumbura kugeragezwa.

Abantu benshi biga Tewologiya bavuga ko Yobu atabayeho. Ariko twe turabyemera ko yabayeho nubwo yaba atariwe wanditse ibi byamubayeho. Satani ntabasha kwinjira mu busitani bw’Imana, ariko akunda kuza aho abana b’Imana bateraniye. Igishimishije ni uko Uwiteka atamwitiranya n’abana be, akamumenya.

Akimubona amubaza aho avuye nibwo yavuze ko yatambagiye mu isi no kuyizereramo. Uwiteka amubaza ati mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu? umuntu yakwibaza niba Satani wazereraga yarabonye umwanya wo kwitegereza...

Impamvu Uwiteka umenya byose, yabibajije ni uko yari yamenye neza ko nubwo yazerereye, ariko yatinze kwa Yobu. Satani ntiyari kubasha kugira icyo akora kuri Yobu mu gihe ukuboko k’Uwiteka ariko kwari kukiri kuhakorera.

Amaze kwemererwa kugira icyo akora, Yobu yarwanye intambara yitwa KUTIHAKANA IMANA. Niryo jambo Satani yari yaravuze, nicyo cyari icyifuzo cye. Zab.41:12 (Umwanzi wawe ntakavugirize impundu kunesha). Mukundwa, ntukemere ko ibyo Umwanzi yifuza bigerwaho.

Satani ku ikubitiro yemerewe byose bya Yobu ariko abuzwa kugeza ukuboko kwe kuri Yobu ubwe. Mu by’ukuri, ibyirato by’Imana kuri Yobu nibyo byamukozeho. Mukundwa, ibyirato by’Imana kuri wowe ubwabyo ni umuryango w’ibigeragezo.

Ikindi twakwita nyirabayazana ni ukwibeshya kwa Satani kuri Yobu ko ugukiranuka kwe gushingiye kubyo atunze. Ndakwifuriza, mwenedata ko Satani yahora akwibeshyaho atyo, ukaba udahuzwa n’Imana n’ibyo yaguhaye kuronka.

Ntugategereze kubona ibyo wasabye Imana ngo nibwo uzayubaha. Ndakwifuriza kumenya ikiruta ikindi: kuba urusengero rwuzuye abantu baje gusenga Imana, si uko abantu babuze uko bajya kwiyishyurira ibyo kurya. Habayeho guhitamo ibiruta ibindi. Imana imenya neza ko itanga uwayo azize agatsi.

Niko yabwiye Satani ubwo yari agarutse imbere yayo. Satani asaba n’umubiri we ariko amubuza kugera ku bugingo bwe, Imana yirahira ko bwo idashobora kubumuha. Imana yacu nishimwe kuko yimanye ubugingo bwacu. Kubw’aka gaciro, nidukomere kucyo twahawe, uko tubonye uburyo dukomereshanye amagambo y’ubugingo.

Imana nishimwe kuko nubwo yemera gutanga uwayo, ihita itangira kwegeranya ibikoresho byo kumusana. Ikinejeje cyane kandi ni uko ubwiza bwa nyuma buba burenze ubwa mbere. Ntitugatinye uwica umubiri, ahubwo dutinye uwica ubugingo n’umubiri akabiroha iGihenomu. Niturinde cyane iby’ubugingo kuruta ibindi byose birindwa. [Amateraniro azakomeza ku munsi w’ejo. Amen!!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa

HATANZWE IBITEKEREZO 1 KURI IY'INKURU

Etienne kuwa 21-01-2016 saa 01:45
 

Aya magambo ni meza aramfashije pe! Imana ihe umugisha Pastor Michel!

TANGA IGITEKEREZO CYAWE


  •  

Izindi Nkuru
 
Kwamamaza

Izakurikiwe cyane

“Ngwino uko uri” Abahatanira Groove Awards 2016... Mwese abarushye n’abaremerewe,...
Gatanya (divorce) ivugwa no mu bakristo yemewe... Matayo 19:3 Abafarisayo baza aho...
Gushyingirwa, umuhango wategetswe n’Imana. Gushyingirwa ni kimwe mu by’ingenzi...
Musanze: Abakabakaba 100 bakiriye agakiza Kuri iki cyumweru tariki ya 14...
Ubushinwa: Havumbuwe ibihamya simusiga by’umwuzure wo ku... Bibiliya ijambo ry’Imana mu gitabo...
Kwamamaza
Find us on
Kwamamaza