Watandukanye n’urukundo rw’ Imana

Umuntu yandujwe n’icyaha bimutandukanya n’Imana, kuko Imana yera kandi muri yo hatabamo icyaha.

Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanyije n’Imana yanyu, ibyaha byanyu nibyo biyitera kubima amaso ikanga no kubumva. Yesaya 59: 2

“ Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana.” Abaroma 3: 23

“Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha niho mama yambyariye” Zaburi 51: 7

Si uko ko uri umunyabyaha ruharwa

Ahubwo ni uko twese twatandukanyijwe n’Imana ubwo umuntu wa mbere yacumuraga ku Mana. Itangiriro 3: 6 Mu Abaroma 6 :23 hakatwereka ingaruka z’icyaha : « Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu ».

Imana yaturemye ngo tuyibere inshuti, tube mu busabane hamwe nayo. Ni twe twangije ubwo bucuti Imana yashakaga ko tugirana.

Agakiza si ibikorwa byiza gusa! Ibikorwa byiza bigomba kuba ingaruka y’agakiza, ariko byonyine ntibishobora kukujyana mu ijuru! Mu abafilipi 2: 8-9 Bibiliya iravuga ngo “ Mwakijijwe ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntuwirarira”

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Uzuza ahakurikira

Ikibazo cyangwa igitekerezo cyawe

Tumenyeshe uburyo bukunogeye twakoresha