Ese kujya mu ijuru bisobanura iki ?

Abantu babaza iki kibazo mu buryo bwinshi butandukanye : Ni gute nahinduka umukristo nyakuri ? Ni gute ibyaha byanjye byababarirwa nkabona amahoro aturutse ku Mana ? Ni iki nakora kugirango nizere ijuru ? Uko ikibazo cyaba kibajijwe kose muri ubwo buryo, hari ibintu bitanu ugomba gukora niba wifuza kuzabana n’Imana ubuzira herezo :

1. Ngomba kwemera n’umutima wanjye wose imbere y’Imana ko ndi umunyabyaha.

« Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana »(Abaroma 3 :23) 2. Ngomba kwemera ko Yesu Kristo yishyizeho igihano cyanjye ubwo yapfaga ku musaraba.

« Kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka. » (1Petero 3 :18) 3. Ngomba kwemerera Yesu akinjira mu buzima bwanjye kandi akanambabarira ibyaha byanjye.

« Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. » (Yohana 1 :12) 4. Ugomba kwihana ibyaha byawe.

« Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.” (Mariko 1:15)

Kwihana bisobanuye ko ngomga gutera umugongo ibyo nakoraga byose bibi. Niba nifuza gukizwa ibyaha byanjye, ngomba no kuba mfite ubushake bwo kubireka. Yego rwose ntabwo njye ubwanjye mu mbaraga zanjye nabasha kureka izo nzira mbi, ariko Imana izamfasha nk’uko namaze kuyizera. 5. Ugomba kandi kubaho wubaha Kristo, umukiza wawe.

Niba ari we Mukiza wawe, agomba nanone kukubera Umutware, Umwami, Ugutegeka, Ukuyobora. Ugomba kugerageza buri munsi gukora ibyo ashaka, kwitwara neza, ukavuga kandi ukanatekekereza nk’uko abinyifuriza. Ijambo ry’Imana (Bibiliya) rikakubera umuyoboro muri ubu buzima.

URASHAKA KUZABANA N’IMANA ITEKA RYOSE ?

Senga iri sengesho, nurisenga wizeye, Imana irakumva.

“Mana y’imbabazi, ni wowe nacumuyeho, nakoza ibyo wanga sinakora nagucumuyeho, none ndasaba imbabazi kubyo nakoze byose bibi. Mwami Yesu Kristo, urakoze kubwo urukundo unkunda no kuba waremeye gupfira ibyaha byanjye ku musaraba. None ndagusabye ngo umbabarire. Ngwino mu buzima bwanjye uyu munsi wa none. Mpa imbaraga zo kureka inzira zanjye za kera zuzuye ibyaha kugira ngo mbeho ubuzima bugendera mu nzira ziguhesha icyubahiro. Ndashaka wowe ngo umbere Umukiza n’Umwami ibihe byose. Amen.”

Bwa nyuma.

Niba wemereye Kristo ngo yinjire mu buzima bwawe, 1. Gira uwo ubibwira. Natwe twandikire 2. Itegure umubatizo 3. Senga kandi usome Bibiliya buri munsi. Imana izavugana nawe binyuze muri Bibiliya, kandi igihe cyose ivuze ujye uyubaha. 4. Genda ujye mu rusengero aho Bibiliya yigishwa neza.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Uzuza ahakurikira

Ikibazo cyangwa igitekerezo cyawe

Tumenyeshe uburyo bukunogeye twakoresha mu kuvugana nawe