ISENGESHO RYO GUKIZWA

WITEGUYE KWAKIRA AGAKIZA?

Sengana natwe muri aya magambo

“Mwami Yesu, ndizera ko uri Umwana w’Imana, ko waje mu isi kuducungura, ugapfa ku musaraba maze ku munsi wa gatatu ukazuka. Nguhaye ubuzima bwanjye, ndihannye ibyaha byanjye byose, ibyo nibuka n’ibyo ntibuka, ibyo nzi n’ibyo ntazi, unyezeshe amaraso yawe, wandike izina ryanjye mu gitabu cy’ubugingo, undinde kamere n’ingeso mbi, unyobore mu nzira yo gukiranuka kugeza umunsi uzaza kunjyana tukabana iteka amaso ku yandi. Umbere Umwami n’Umukiza none n’iteka ryose. Mu izina rya Yesu Kristo, Amen”

Nyuma yo gusenga iri sengesho, Imana ikwakiye mu bana bayo, iguhaye ubugingo buhoraho, “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana” Yohana 1: 12 Ngaho twandikire turusheho kunezerwa hamwe ndetse no kugusengera

Izindi ntambwe za ngombwa ukwiye gukora

Shaka itorero rikwegereye, ryigisha Bibiliya maze ubimenyeshe umushumba (Pasteur) kugira ngo akuyobore ku yindi ntambwe ya ngombwa : “ umubatizo” kandi akube hafi muri ubu buzima bushya!

Kubatizwa ku bwo kubabarirwa ibyaha

Kubatizwa gukurikira kumva Ubutumwa bwiza, kwihana no kwatura. Niyo mpamvu abana bato batabatizwa kuko ubwabo batabasha kumva, kwihana no kwatura.

Yesu aravuga ati: “ Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.” Mariko 16: 16

“Nimwihane, umuntu wese muri mwe abatizwe mu izina rya Yesu Kristo ngo mubone kubabarirwa ibyaha byanyu”. Ibyakozwe n’Intumwa 2: 38 Imana iguhe umugisha!

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Uzuza ahakurikira

Ikibazo cyangwa igitekerezo cyawe

Tumenyeshe uburyo bukunogeye twakoresha mu kuvugana nawe