Ni gute nahamya neza agakiza kanjye ?

Mbese koko ni gute Wabasha guhamya ko wakikijwe ? Itegereze, 1Yohana 5:11-13 : “Kandi uko guhamya ni uku : ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu mwana wayo. Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.” None se ninde ufite uwo Mwana ? Ni abamwizeye bose ndeste bakanamwemera (Yohana 1:12).

Niba ufite Yesu, ufite ubugingo. Kandi si ubugingo bw’igihe runaka, ahubwo ni ubugingo buhoraho.Imana ishaka ko duhamya neza agakiza kacu. Ntabwo dushobora kubaho mu buzima bwa gikristo duhora twibaza cyangwa dushidikanya buri munsi niba koko twaracunguwe. Na niyo mpamvu Bibiliya isobanura neza inzira z’agakiza. Izere muri Yesu Kristo azagukiza (Yohana 3:16 ; Ibyakozwe n’Intumwa 16:31).

Ese wizera ko Yesu ari umukiza, yapfuye kubwo ibyaha byacu (Abaroma 5:8 ; 2 Abakorinto 5:21) ? Mbese wizera ko ariwe wenyine agakiza gaturukaho ? Niba igisubizo cyawe ari yego, waracunguwe ! Kwizera neza bisobanuye “kuba waramaze kurenga gushidikanya”. Binyuze mu gukurikira Ijambo ry’Imana kandi ukarikomeza mu mutima wawe ushobora guta gushidikanya kwawe maze ukizera ndetse ukanahamya ko agakiza kawe ari akiteka ryose.

Yesu we ubwe yihamiriza neza ibyo byose imbere yabamwizeye bose : “Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data” (Yohana 10:28-29). Ubwo nibwo bugingo buhoraho.Nta muntu n’umwe, nawe ubwawe yewe, Wabasha gushyira kure iyi mpano y’agakiza k’Imana ariyo Yesu Kristo.

Tubika Ijambo ry’Imana mu mitima yacu kugira ngo tudacumura imbere y’Uwiteka (Zaburi 119:11), hanarimwo n’icyaha cyo gushidikanya. Ishimire ibyo Ijambo ry’Imana rikubwira, aho gushidikanya tugomba kubaho mu kwizera. Ntahandi twakura ukwizera uretse mu magambo ya Kristo bityo agakiza kacu ntikazigera kaba ikibazo ukundi. Gihamya cy’agakiza kacu ni urukundo rw’Imana yadukunze rugaragarira muri Yesu Kristo.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Uzuza ahakurikira

Ikibazo cyangwa igitekerezo cyawe

Tumenyeshe uburyo bukunogeye twakoresha mu kuvugana nawe